Ubushakashatsi bushya bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bantu barenga 5,000, bwakurikiranye ubuzima bwabo kuva bafite impuzandengo y’imyaka 25, bwerekanye ko abagabo batangira guhura n’ibibazo by’umutima kare kurusha abagore.

Impuzandengo igaragaza ko abagabo barwara indwara z’umutima imyaka irindwi mbere y’abagore, naho ku bijyanye n’indwara y’umutima yihutirwa (heart attack), itandukaniro rigera ku myaka icumi.

Abaganga b’inzobere mu ndwara z’umutima, barimo Sofie Gevaert wo mu bitaro bya Ghent University Hospital na Jan Van Keer wo mu bitaro bya AZ Turnhout, bavuga ko nubwo ibi byari bisanzwe bizwi, ubu bushakashatsi bwongeye kubyemeza ku buryo bugaragara.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko kuva ku myaka 35, ibyago byo kurwara umutima bitangira gutandukana hagati y’abagabo n’abagore. Ku myaka 50, hafi 5% by’abagabo baba bamaze kugira ikibazo cy’umutima, mu gihe ku bagore ibi bikunze kugaragara hafi ku myaka 57.

Ikindi gitangaje ni uko abashakashatsi bavanyeho izindi mpamvu zizwi zitera ibyago by’indwara z’umutima, nko kunywa itabi cyangwa kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, ariko iryo tandukaniro rikomeza kugaragara. Ibi bivuze ko hari izindi mpamvu zishobora kuba zibitera.

Ese imisemburo ishobora kuba intandaro?

Abahanga bakeka ko imisemburo ishobora kugira uruhare. Umusemburo wa estrogène, usanzwe uboneka ku bagore, uzwiho kurinda umutima. Ibi bishobora gusobanura impamvu abagore batangira kugira ibyago byinshi nyuma yo gucura, igihe estrogène igabanuka cyane.

Hari n’ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko nyuma y’imyaka 55, ibyago bishobora kwiyongera ku bagore kurusha abagabo, naho nyuma y’imyaka 75, ibyago bikongera kugera ku rwego rumwe hagati y’impande zombi.

Imyitwarire na yo ishobora kugira uruhare

Abaganga bavuga ko imyitwarire na yo ishobora kugira uruhare. Mu by’ukuri, abagore bakunze kwivuza kare kandi kenshi kurusha abagabo. Kujya kwa muganga mu gihe cyo gutangira gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro cyangwa igihe batwite bituma ibibazo bimwe bigaragara kare.

Ku rundi ruhande, abagabo bakunze gutinda kujya kwisuzumisha, akenshi bakajya kwa muganga ari uko ikibazo kimaze gukomera.

Inama zo kwirinda indwara z’umutima

Abaganga bagira inama abagabo gutangira kwisuzumisha kare, nibura mu myaka yabo ya 30. Kwipimisha amaraso no kureba urugero rwa cholesterol bishobora gutanga ishusho y’ubuzima bw’umutima. Ku bagore, bishobora gutangira hafi ku myaka 40.

Indi nama y’ingenzi ni imibereho myiza: Kurya indyo yuzuye kandi iringaniye, Kwirinda umubyibuho ukabije, Gukora siporo buri munsi, Kwirinda itabi.

Itabi, nubwo rikunze kuvugwa cyane ku bijyanye n’indwara z’ibihaha, rigira ingaruka zikomeye no ku mutima kuko ryangiza imiyoboro y’amaraso, bikorohereza ibinure n’cholesterol kwirunda mu mitsi y’umutima.

Abahanga bashimangira ko kubaho ubuzima buzira umuze bidakuraho burundu ibyago byo kurwara umutima, ariko bigabanya cyane amahirwe yo kuwurwara. Ikindi kandi, indwara z’imitsi y’umutima zishobora kuvurwa neza kurusha uko byari bimeze mu myaka 20 ishize, cyane cyane iyo zigaragaye kare.

Abagabo bagomba kwitwararika kare, ariko n’abagore ntibakwiye kwirara. Kumenya ibyago no gufata ingamba hakiri kare ni byo shingiro ryo kurinda umutima.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *