Abakinnyi ba filime b’Abanyamerika b’ibyamamare, Meagan Good na Jonathan Majors, bageze muri Repubulika ya Guinée, igihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba, aho bahawe ku mugaragaro ubwenegihugu bw’iki gihugu nyuma yo kugaragaza inkomoko yabo biciye mu bipimo bya ADN.
Uyu muhango wabaye mu rwego rwo gukomeza gusubiza agaciro Abanyafurika bakomoka ku mugabane wa Afurika ariko bakaba batuye mu mahanga, cyane cyane abaziranye n’amateka y’ubucakara.
Ibisubizo by’ibipimo bya ADN byagaragaje ko aba bakinnyi bafite inkomoko ihuzwa n’imiryango yo muri Guinée, ari na byo byabaye ishingiro ryo kubaha ubwenegihugu.
Mu ijambo rye, Meagan Good yashimiye cyane ubuyobozi bwa Guinée, avuga ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu gusubirana umwirondoro n’umuco byari byaratakaye. Yavuze ko kumenya aho akomoka bimuhaye amahoro n’ishema ridasanzwe.
Ku ruhande rwe, Jonathan Majors yavuze ko kwakirwa nk’umwana w’igihugu cya Guinée ari icyubahiro gikomeye kuri we, anasaba abandi bafite inkomoko muri Afurika gushakisha amateka yabo no kongera umubano n’umugabane bakomokamo.
Guinée iri mu bihugu bya Afurika bikomeje gushyira imbere gahunda zo kwakira Abanyafurika baba mu mahanga, binyuze mu kubaha ubwenegihugu cyangwa uburenganzira bwihariye, hagamijwe kongera ubumwe n’ubufatanye.
Iki gikorwa cyakiriwe neza n’abaturage ba Guinée ndetse n’abandi benshi ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko ari ikimenyetso cy’uko Afurika ikomeje kwakira abana bayo no gusana amateka yayo.
