Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakuwe burundu mu mujyi wa Uvira, nyuma y’imirwano ikomeye yagiye ibahuza n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’inyeshyamba zishyigikiye Leta zizwi nka Wazalendo.

Amakuru aturuka muri aka gace ka Kivu y’Amajyepfo avuga ko iyo mirwano yagiye iba mu bihe bitandukanye uhereye mu mpera z’umwaka ushize. Aho FARDC na Wazalendo tutibagiwe n’ingabo z’u Burundi (FDNB) bagiye bagaba  ibitero ku birindiro bya AFC/M23 byari byarigaruriye ibice bitandukanye by’umujyi n’imisozi uwukikije.

Taliki 18 Gashyantare, nyuma y’amasaha menshi y’imirwano, AFC/M23 yaje gusubira inyuma, isiga uyu umujyi maze wigarurirwa n’ingabo za Leta.

Abaturage ba Uvira bamwe batangaje ko bishimiye kongera kubona umujyi wigaruriwe n’ingabo za Leta, nubwo bagaragaje impungenge ku ngaruka z’imirwano zirimo gusahurwa kw’amazu, kwimurwa kw’abaturage no guhungabana kw’umutekano rusange.

Bamwe mu baturage bavuze ko biteze ko ubuyobozi bwihutira gusana ibikorwa remezo byangiritse no kongera kubura serivisi z’ibanze.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa gisirikare, FARDC yatangaje ko igikorwa cyo kugarura Uvira ari intambwe ikomeye mu mugambi wo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, yongeraho ko igikorwa cyo gukurikirana AFC/M23 mu bindi bice kikomeje kugira ngo hatabaho kongera guhungabanya umutekano.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana imibare nyayo y’abapfuye n’abakomeretse muri iyi mirwano, ariko imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri aka gace irasaba impande zose zishyamiranye kurengera abasivile no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Ibi bibaye mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba muke, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kurwanira kugenzura ibice bitandukanye by’igihugu, bigira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivile.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *