Apple ishobora kuba yitegura gutangaza telefoni nshya izakurikira iPhone 16e yasohotse umwaka ushize. Nk’uko byatangajwe n’umusesenguzi wa Bloomberg, Mark Gurman, muri newsletter ye Power On, iyo telefoni ishobora kwitwa iPhone 17e kandi ikaba “igiye gutangazwa vuba cyane”.

Gurman avuga ko Apple izashyira imbaraga mu kuyamamaza cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere no mu bigo (enterprises), aho Apple igamije kwagura isoko ryayo mu 2026, haba mu bikoresho ndetse no muri software.

Ibyitezwe kuri iPhone 17e

Amakuru atangwa agaragaza ko iPhone 17e izazana impinduka zikomeye ugereranyije n’iyo izasimbura:

A19 chip: iPhone 17e izaba ikoresha processeur nshya ya Apple ya A19, imwe n’iyitezwe kuri iPhone 17. Iyi chip izagira umuvuduko wongereweho ku mikorere ya CPU, ariko iterambere rinini rikaba riri kuri GPU, bizatuma iba nziza cyane mu gukoresha AI no mu mikino (gaming).

MagSafe charging: Telefoni nshya izagarura cyangwa ikongerwemo uburyo bwo kwishyuza hifashishijwe MagSafe, ikintu abakoresha benshi bari barakumbuye.

Chips nshya za Apple: iPhone 17e ishobora no guhabwa cellular na wireless chips zikoranywe na Apple ubwayo, bikaba ari intambwe ikomeye mu kwigenga ku bandi bakora izo components.

Igishushanyo n’utundi dushya

Nk’uko byigeze gutangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Koreya The Elec, iPhone 17e izaba ifite:

Bezel ntoya ku isura ya ecran, nubwo izakomeza gukoresha OLED panel yo mu bihe bya iPhone 14.

Kamera y’imbere ya 18MP ifite ikoranabuhanga rya Center Stage, rifasha kwagura ishusho ku buryo abantu bose bari mu ifoto yo kwifotoza (selfie) bagaragaramo neza, n’iyo telefoni yaba ifashwe ihagaritse.

Igiciro cya iPhone 17e (giteganyijwe)

Ku bijyanye n’igiciro, Mark Gurman avuga ko Apple ishobora kudasimbuka ku giciro. Ibi bivuze ko iPhone 17e ishobora kugurishwa ku giciro kimwe na iPhone 16e:

Niba aya makuru ahamye, iPhone 17e izaba ari telefoni igamije guhuza imikorere ikomeye n’igiciro kitari hejuru cyane, igenewe cyane cyane abakoresha bo mu masoko mashya n’ibigo. Iyi model ishobora kuba imwe mu zizafasha Apple gukomeza kwagura isoko ryayo ku rwego mpuzamahanga mu 2026.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *