Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Burna Boy, yangiwe kwinjira mu gihugu cya Morocco ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, aho yari ategerejwe mu birori byo gusoza irushanwa ry’Igikombe cya Afurika (AFCON 2025).
Amakuru avuga ko Burna Boy yahagaritswe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka, bitewe n’imikufi y’agaciro kanini yari yambaye, bivugwa ko ifite agaciro karenga miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika ($10M), bikaba byateje impungenge ku bijyanye n’amategeko agenga kwinjiza ibintu by’agaciro kanini mu gihugu.
Nyuma yo kubuzwa kwinjira, uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria ngo yahisemo kwitabaza Perezida w’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, amusaba ko yavugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo ikibazo cye gikemurwe.
Amakuru akomeza avuga ko Motsepe yemeye kumufasha, aganira n’abayobozi ba gasutamo n’izindi nzego bireba, mu rwego rwo gushaka uko Burna Boy yemererwa kwinjira, cyane ko yari umwe mu bashyitsi b’icyubahiro mu muhango wo gusoza AFCON 2025.
bi byabaye mu gihe Morocco yari yakiriye amarushanwa ya AFCON 2025, ayitabiriwe n’abantu batandukanye b’ibyamamare mu nzego za siporo ku isi n’imyidagaduro, bikaba byari bitegerejwe ko Burna Boy asusurutsa abitabiriye ibirori byo gusoza iri rushanwa.
Kugeza ubu, nta tangazo ryari ryasohoka rivuga niba uyu muhanzi yemerewe kwinjira nyuma yo gutabarwa na Perezida wa CAF, ariko inkuru ye yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ikaba yarateje impaka nyinshi mu bafana n’abakurikiranira hafi imyidagaduro n’imikino muri Afurika.
