Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Butera Knowless, yatangaje ko kwitwara neza, kwikunda ndetse no kwirinda ibintu bimushyira mu ntambara n’umunaniro ukabije, ari ryo banga ryamufashije kuguma agaragara neza no kudasaza vuba.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro “Password” gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, aho yagarutse ku buzima bwe bwa buri munsi n’uko yita ku mubiri n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Knowless yasobanuye ko guha agaciro amahoro yo mu mutima, kwirinda stress ndetse no kwiyakira uko uri, bigira uruhare runini mu gutuma umuntu agira isura nziza n’ubuzima burambye.

Yongeyeho ko kwikunda bitavuze kwikunda birenze urugero, ahubwo bisobanura kwiyitaho, kwiyifuriza ibyiza no gufata ibyemezo bigufasha gutera imbere utangiza ubuzima bwawe.

Yashimangiye ko umuntu wese ashobora kuguma agaragara neza igihe yiyemeje kubaho ubuzima bufite umurongo no kwirinda ibimutesha amahoro.

Abakurikiranira hafi uyu muhanzikazi bashima uburyo akomeje kugaragara neza uko imyaka ishira indi igataha, bakavuga ko ubutumwa yatanze ari isomo rikomeye ku rubyiruko n’abandi bose bashaka kubaho ubuzima bufite ireme.

Iki kiganiro cyakomeje kugaragaza Butera Knowless nk’umuntu uzi neza agaciro k’ubuzima bwe, utarangazwa no guhinduka kw’igihe, ahubwo ushyira imbere amahoro n’ituze.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *