Umuhanzi Christopher yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko yaba yarigeze kugirana umubano w’urukundo n’umunyamakurukazi Martina Abera.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Christopher yavuze ko ayo makuru atari yo, ashimangira ko we na Martina batigeze bagirana umubano wihariye urenze inshuti zisanzwe.

Yagize ati: “Erega kuba byaravuzwe nabyo ndabyemera, ntekereza ko n’impamvu byakwirakwiriye nazo napfa kuzemera, ariko ntabwo nigeze njya mu rukundo n’uriya mwana w’umukobwa.”

Yakomeje avuga ko kuba umuntu ari icyamamare bituma akunze guhura n’amakuru atari yo, ariko asaba abakunzi be kudaha agaciro ibihuha bidafite ishingiro.

Christopher yashimiye abakomeje kumuba hafi no kumushyigikira, abizeza ko azakomeza kwitwara neza mu buzima bwe bwite ndetse no mu kazi ke ka muzika.

Ku ruhande rwa Martina Abera, nta cyo yari yatangaza kuri aya makuru kugeza ubu.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *