Mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) rigenda ritera imbere, abantu benshi bagenda baryifashisha mu biganiro byabo bya buri munsi. Ariko se koko rishobora kutwigisha kumva neza abandi kurusha abantu bagenzi bacu?

Anna, Umukecuru w’Umunya-Ukraine uba i Londres, avuga ko akoresha ChatGPT buri gihe. Nubwo azi neza ko ari imashini, avuga ko imufasha cyane kuko yumva neza kandi idaca imanza.

Icyamushimishije si inama ayibonamo gusa, ahubwo ni uko imuha umwanya wo kwisobanukirwa, agatekereza ku marangamutima ye nta nkomyi.

Igihe aherutse gutandukana n’umukunzi we, inshuti n’umuryango we bahise batanga ibitekerezo bikakaye. Ariko AI yo yamuhaye umwanya wo gusobanura ibyiyumvo bye byivangavanze, bituma arushaho kwiyumva no kwimenya.

Ubushakashatsi bwa Harvard Business Review bwagaragaje ko mu 2025, gukoresha AI mu biganiro by’ubufasha n’ihumure ari yo yakoreshwaga cyane. Igitangaje kurushaho ni uko abantu basanze ibisubizo byanditswe na AI bigaragaza impuhwe kurusha iby’abantu, ndetse n’abahuguwe mu gufasha abantu mu bihe by’ihungabana.

Ibi ntibisobanuye ko AI ifite impuhwe nyazo, ahubwo bigaragaza ukuntu abantu bake bumva batavangamo imanza. Iyo abantu bahawe ibisubizo bya AI batabwiwe uwayanditse, benshi babifata nk’ibisubizo byumvikanamo kwita ku muntu, kumwumva no kumwitaho.

Amasomo abantu bakura kuri AI mu kumva neza

Kureka undi akavuga utamuciye mu ijambo

AI ntirambirwa, ntihutira gusubiza kandi ntivanga. Abantu bo akenshi baracogora, bigatuma uvuga atabasha gusesengura neza ibitekerezo bye.

Kumenya no kwerekana amarangamutima

AI ishobora kumenya agahinda, ubwoba, ibyishimo n’ibindi, ikabisubiza mu buryo butuma uvuga yiyumva. Ibi bituma umuntu yumva yumviswe koko.

Kwihanganira amarangamutima akomeye

Abantu bakunda guhunga agahinda cyangwa intimba, bagatanga amagambo ahumuriza ariko atemera uburemere bw’ibyiyumvo by’uvuga. AI yo yemera ayo marangamutima ikayaha umwanya.

Kutaca imanza

Kubera ko itagira amarangamutima n’inyungu zayo, AI itanga umutekano wo kuvuga ibitekerezo byimbitse nta bwoba bwo gucibwa urubanza.

Kutihutira gukemura ikibazo

Abantu benshi batekereza ko agaciro kabo kari mu gutanga inama. AI yo iguma ku kumva no gushyigikira, bigatuma uvuga yumva yitaweho.

Nubwo AI ishobora kutwigisha kumva neza, ifite n’ingaruka zishobora kubaho. Abahanga batuburira ko kwishingikiriza cyane kuri AI bishobora gutuma abantu batakaza ubushobozi bwo kugirana umubano nyawo n’abandi, cyangwa bakagwa mu mitego y’inama mbi ishobora guteza ibyago bikomeye.

Nta kintu na kimwe gishobora gusimbura agaciro ko umuntu afata umwanya akumva undi ku bushake. Kumva umuntu neza bisaba kwitanga, kwihangana no kwita ku wundi ibintu AI itabasha kugira mu buryo bwimbitse.

AI ishobora kudufasha kwiga kumva neza no kurushaho kugira impuhwe, ariko kumva no kumvwa n’undi muntu bigumana ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwacu mu buryo bwimbitse kurusha uko ikoranabuhanga ryabigeraho.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *