Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubwishingizi AG, bushingiye ku mibare y’ihuriro ry’imiryango yo mu gace ka Flandre (Gezinsbond), bugaragaza ko kurera umwana wa mbere kuva avutse kugeza ageze ku myaka 25 bisaba amafaranga menshi ashobora kugereranywa n’igiciro cy’inzu. Ku mpuzandengo, ayo mafaranga agera ku 264.000 by’amayero.

AG yakoze igereranya hagati y’imiryango ibiri ifite imibereho imwe: umwe ufite abana n’undi udafite abana. Iryo gereranya ryakozwe hifashishijwe umushahara w’urugo ugereranyije mu Bubiligi ungana na 3.908,17 by’amayero yinjira mu rugo buri kwezi.

Nk’uko imibare ya AG ibigaragaza, umwana w’imfura atwara akayabo nibura  807,43 by’amayero buri kwezi, bikagera ku 232.540 by’amayero mu gihe cy’imyaka 25.

Aya mafaranga akubiyemo ibikenerwa by’ibanze nko ibiribwa, imyidagaduro, telefoni igendanwa n’igikoresho nk’igare, ariko ntabariwemo amafaranga yihariye ajyanye n’irererero ry’abana, amashuri n’ubuvuzi, kuko ayo akenshi ahinduka bitewe n’urwego rw’amikoro y’urugo.

Iyo hiyongereyeho amafaranga y’irererero ry’abana n’ay’amashuri ku mpuzandengo, AG igaragaza ko igiteranyo cyose cyo kurera umwana wa mbere kigera kuri 264.310 by’amayero. Mu miryango ifite abana barenze umwe, igiciro kuri buri mwana kigabanuka gato kuko hari ibikoresho n’ibindi bikorwa bishobora gukoreshwa n’abana bose, nko gutwara umwana (stroller) cyangwa amafaranga yo kwita ku bana.

Ese koko bingana n’igiciro cy’inzu?

Iyo ugereranyije n’ibiciro by’amazu mu Bubiligi, imibare irenda kungana. Nk’uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (Statbel) kibigaragaza, mu gihembwe cya gatatu cya 2024, igiciro cyo hagati cy’inzu isanzwe (semi-detached cyangwa terraced) cyari 275.000 by’amayero, mu gihe icya apartema cyari 245.000 by’amayero.

Ariko, AG igaragaza ko iyi mibare igomba gusuzumwa neza kuko itarimo inkunga za Leta zigenerwa imiryango (family allowances) n’inyungu z’imisoro zishobora kuboneka iyo umwana avutse. Izo nyungu zifasha imiryango kugabanya umutwaro w’amafaranga ajyana no kurera abana.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *