Mu gihe kirekire, sosiyete yakomeje gufata impuhwe (empathy) nk’ikiranga igitsina gore, mu gihe abagabo bagaragaza amarangamutima menshi bafatwa nk’aboroheje. Ariko ubushakashatsi bwa siyansi buri kugaragaza ishusho itandukanye n’iyi myumvire.
Impuhwe ni ubushobozi bwo kumva no gusobanukirwa amarangamutima y’undi, no kugira igisubizo kiboneye ku byiyumvo bye. Nubwo hari inyigo zagiye zigaragaza ko abagore bashobora gutsinda amanota hejuru ho gato mu bipimo by’impuhwe, abahanga bavuga ko iri tandukaniro atari rinini, kandi ko itandukaniro riri mu bantu bo mu gitsina kimwe riba rinini kurusha iriri hagati y’abagabo n’abagore.
Ku bijyanye n’uruhare rwa biology, hari abashakashatsi bagaragaza ko hormone nka testosterone ishobora kugira ingaruka ku iterambere ry’ubwonko. Gusa abandi bahanga bashimangira ko genes zigira uruhare ruto cyane, kandi ko nta turemangingo twihariye twagaragaye duhuza impuhwe n’igitsina.
Abasesenguzi benshi bemeza ko uburere n’imyumvire ya sosiyete bigira uruhare runini. Abakobwa bato bakunze gutozwa kwita ku bandi no kugaragaza amarangamutima, mu gihe abahungu bashishikarizwa gukomera no kwigenga. Ibi bituma impuhwe zigaragara nk’iz’abagore, si uko ari impano yihariye.
Ikindi cyagaragajwe n’ubushakashatsi ni uko impuhwe zishobora kwigishwa no kunozwa. Iyo abantu bashyizwe mu bihe bibasaba gusobanukirwa abandi cyangwa bagahabwa inyungu ibishishikariza, abagabo n’abagore bose bagaragaza impuhwe ku rwego rwegeranye.
Iyi myumvire ifite ingaruka zifatika. Abagore bashobora gufatwa nk’abatagira ubushobozi bwo kuyobora, mu gihe abagabo bashobora gutinya gusaba ubufasha, bikaba byatuma habaho kwiyongera kw’akato n’ihungabana.
Abahanga bagaragaza ko gusobanukirwa ko impuhwe atari iz’igitsina kimwe*, ahubwo ari ubuhanga bushobora kunozwa, bishobora gufasha mu guteza imbere uburinganire, imibanire myiza n’ubuzima bwo mu mutwe.
Impuhwe si iz’abagore gusa; ni ubushobozi bwa muntu, bugirwamo uruhare na biology n’imibereho, kandi bushobora kwigishwa.
