Urubuga rwa Instagram rwashyizeho uburyo bushya bwo gufasha abakoresha gukumira (block) no gufungura (unblock) abantu, mu rwego rwo kubarinda no kubaha uburenganzira bwo kugenzura abo bahura na bo ku rubuga.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko ubu buryo bufasha cyane mu gukumira ubutumwa butifuzwa no kurinda umutekano w’abakoresha urubuga rwa instagram. Iyo umuntu akumiriwe, ntashobora kubona umwirondoro, inkuru cyangwa ubutumwa bwawe.

Uburyo bwo gukumira umuntu buroroshye: funguza konti ya Instagram, ujye ku mwirondoro w’uwo ushaka gukumira, kanda ku tudomo dutatu hejuru ibumoso, uhitemo “Block” maze wemere. Iyo wumva umuntu atakibangamiye, ushobora kumufungura (unblock), akongera kubona amakuru yawe.

Abakoresha Instagram mu Rwanda n’ahandi ku isi bavuga ko aya mahitamo atuma imbuga nkoranyambaga ziba ahantu hizewe kandi hafite amahoro, aho buri wese ashobora kugenzura neza ibyo abona n’abo yemerera kugirana ibiganiro.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *