WhatsApp yashyizeho uburyo bushya bwo kurushaho kurinda umutekano w’abakoresha bayo mu gihe bahamagara, bwiswe “Protect IP Address in Calls.” Ubu buryo bugamije guhisha aderesi ya IP y’umukoresha igihe akora ahamagara bisanzwe cyangwa kuri videwo, kugira ngo uwo bavugana atabasha kumenya aho aherereye hashingiwe kuri iyo IP.

Mu busanzwe, WhatsApp ikoresha uburyo bwo guhuza ibikoresho by’abahamagara bitaziguye (peer-to-peer) kugira ngo ijwi n’ishusho bibe byiza kandi byihuse. Ariko iyo ubu buryo bwo kurinda IP bwashyizweho, umuhamagaro unyuzwa kuri seriveri za WhatsApp aho guhuza ibikoresho byombi bitaziguye. Ibi bituma IP y’umukoresha itagaragara ku wo bavugana.

Nubwo umuhamagaro unyuzwa kuri seriveri, WhatsApp ivuga ko ibiganiro bikomeza kurindwa n’ikoranabuhanga rya end-to-end encryption, bivuze ko nta wundi muntu ushobora kumva cyangwa kubona ibiri mu kiganiro.

IP address ishobora gutanga amakuru rusange ku hantu umuntu aherereye. Kuyihisha bifasha kwirinda gukurikiranwa, ihohoterwa rishingiye ku ikoranabuhanga, cyangwa gukoresha nabi amakuru y’aho umuntu aherereye.

Abahanga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga bavuga ko nubwo ubu buryo bwongerera umutekano abakoresha, bushobora gutuma ireme ry’ijwi cyangwa ishusho rigabanukaho gato kubera ko umuhamagaro uba utanyuze mu buryo butaziguye.

Ushaka gukoresha ubu buryo ashobora kubukoresha akurikije izi ntambwe:

1. Fungura WhatsApp

2. Jya muri Settings

3. Hitamo Privacy

4. Kanda kuri Advanced

5. Fungura Protect IP Address in Calls

Ubu buryo burimo gushyirwa ku bakoresha buhoro buhoro, bityo bamwe bashobora kububona nyuma yo kuvugurura (update) porogaramu yabo.

Iki ni kimwe mu byemezo WhatsApp ikomeje gufata mu rwego rwo kurushaho kurinda umutekano w’abakoresha bayo.

Mu bihe bishize, yashyizeho uburyo bwo gufunga ibiganiro (chat lock), ubutumwa bushira nyuma y’igihe (disappearing messages), ndetse no kongera uburinzi bwa konti.

Mu gihe ibibazo by’umutekano w’amakuru bikomeje kwiyongera ku isi, ubu buryo bushya bugaragaza ko WhatsApp ikomeje gushyira imbere kurinda ubuzima bwite bw’abakoresha bayo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *