Ku bantu bamwe, gutaka ni ikintu kidatandukanywa n’imibonano mpuzabitsina; ku bandi, guceceka ni byo biborohera. Nyamara, impuguke mu by’imibonano mpuzabitsina Chloé De Bie ivuga ko gutaka bifite uruhare runini mu buzima bw’imibonano, kuko “abantu benshi bakira cyane ubutumwa banyuze mu kumva.”
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, De Bie yasobanuye impamvu gutaka ari ibisanzwe, uko bifasha mu itumanaho hagati y’abakundana, ndetse n’impamvu bidakwiye guhatirwa.
Gutaka ni igisubizo karemano ku byishimo
Chloé De Bie asobanura ko gutaka atari ikindi kirenze igisubizo karemano cy’umubiri ku byishimo.
Ati: “Ni kimwe n’uko uvuga ‘mmh’ iyo uri kurya ikintu kiryoshye, cyangwa ugatangira kuririmba utabitekereje iyo wumva umuziki ugushimishije. Bibaho umuntu atabigambiriye, kandi ni ibisanzwe rwose.”
Ku bwe, gutaka si ikintu umuntu yigira, ahubwo ni uko umubiri wigaragaza iyo wishimye cyane.
Ese buri wese arataka?
Igisubizo ni oya. De Bie avuga ko hari abantu yita “abishimira mu mutuzo,” ari bo badakunda kuvuga cyangwa gutaka cyane.
Ati: “Uburyo umuntu agaragazamo ibyishimo buratandukanye. Kudataka ntibivuze ko atishimye. Ikibazo ni uko filime z’urukozasoni n’itangazamakuru rimwe na rimwe byerekana ko gutaka ari itegeko, nyamara si byo.”
Gutaka nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa
Ku mpuguke, gutaka ni uburyo bw’itumanaho. Abigereranya no kureba filime idafite amajwi: ishobora gushimisha, ariko iyifite amajwi irushaho kuryoha.
Ati: “Gutaka ni ubutumwa bwiza bwerekana ko uri kwishimira igikorwa.”
Ni na yo mpamvu De Bie anenga abantu bitwaza gutaka kw’ikinyoma. Avuga ko kubigira gutyo bihindanya ubutumwa abo mukundana bohererezanya.
Ese gutaka byongera ibyishimo mu mibonano?
De Bie yemeza ko bishobora kubyongera, cyane cyane kuko bifasha mu gutanga amakuru ku mukunzi.
Ati: “Gutaka bishobora kwerekana ko ikintu runaka gishimishije cyangwa ko kibabaza, bityo bigasaba guhindura uko bikorwamo.”
Yongeyeho ko hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2011 ku bagore baryamana n’abagabo, bwagaragaje ko 66% bavuze ko batakaga kugira ngo bafashe umukunzi wabo kugera ku musozo, naho 84% bakabikora kugira ngo bongere icyizere cy’umukunzi no kwiyizera kwabo ubwabo.
Nubwo bimeze bityo, De Bie ashimangira ko gutaka atari itegeko. Ati: “Hari n’amagambo. Abadataka bashobora kuvuga mu magambo asobanutse ikibashimisha n’ikibabangamira.”
Ijwi rirangurura rikabije ni ryiza?
Ku bijyanye n’ubwinshi bw’ijwi, De Bie avuga ko ubushakashatsi bubihagije butarahari. Ariko asobanura ko ijwi rirangurura rifasha ubutumwa kugera ku mukunzi, mu gihe rimwe na rimwe rishobora no kubangamira ibyishimo, cyane cyane iyo hari ubwoba bwo kumvwa n’abandi, nko mu nzu irimo abana.
Umwanzuro we ni uko nta tegeko rihamye rihari: “Umuntu akora icyumvikana kuri we.”
Uko umuntu yatsinda isoni zo gutaka
Ku bantu batabyiyumvamo, De Bie inama yo kwitoza uri wenyine, nko mu gihe cyo kwikinisha.
Ati: “Iyo uri wenyine, nta ugucira urubanza. Ibyo bigufasha kurekura.”
Ku babikorera mu rukundo, atanga “itegeko rya zahabu” rimwe gusa: kutacira mugenzi wawe urubanza.
Ati: “Ntukigere ubwira umukunzi wawe ko amajwi ye adasanzwe cyangwa abangamiye. Ahubwo, amagambo amushishikariza aramufasha kurushaho kwiyumva neza.”
De Bie asoza avuga ko gutaka atari ikintu gihagarikwa cyangwa gitegekwa, ahubwo ari uburyo buri wese yemerewe kwishimira imibonano mpuzabitsina mu buryo bumunogeye.
