Mu buzima bwa buri munsi, umunyu ni ikintu kidashobora kubura mu mafunguro y’abantu benshi. Nubwo inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abantu kuwugabanya, hari abashakashatsi batangiye kugaragaza impaka nshya zivuga ko kurya umunyu muke cyane na byo bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima, kimwe no kuwurya mwinshi.
Umwimerere w’umunyu mu mubiri w’umuntu ni ingenzi. Umunyu ugira uruhare mu kugenzura amazi ari mu mubiri, gutuma imitsi ikora neza no gufasha amaraso gutwara intungamubiri n’umwuka wa oxygen. Ariko ikibazo ni uko abantu benshi ku Isi barya umunyu urenze urugero rwemewe n’inzego z’ubuzima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rigaragaza ko umuntu atagomba kurenza garama 5 z’umunyu ku munsi. Nyamara imibare igaragaza ko impuzandengo y’abatuye Isi irya hafi inshuro ebyiri z’iyo garama, ibintu bigira uruhare rukomeye mu kwiyongera kw’indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.
Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko umunyu mwinshi utera umuvuduko w’amaraso, bigakurikirwa n’indwara z’umutima n’iz’ubwonko.
WHO ivuga ko umunyu mwinshi ufitanye isano n’impfu zirenga miliyoni imwe ku mwaka ku Isi. Iyo umuntu ariye umunyu mwinshi igihe kirekire, imitsi y’amaraso irangirika bigatuma umuvuduko w’amaraso uguma uri hejuru.
Ku rundi ruhande, kugabanya umunyu byagaragaje inyungu nyinshi. Mu Bwongereza, kugabanuka k’umunyu mu mafunguro byagize uruhare mu kugabanuka gukabije kw’impfu ziterwa n’indwara z’umutima n’iz’ubwonko.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwanagaragaje ko indyo irimo umunyu muke ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso ku rwego rungana n’urw’imiti ikoreshwa ku barwayi bawo.
Ariko hari impaka; Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko kurya umunyu muke cyane na byo bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, bagashingira ku bushakashatsi bwerekana ko indyo irimo umunyu uri hagati ya garama 3 na 6 ku munsi ari yo ishobora kuba nziza kurusha indi.
Icyakora, abandi bahanga bavuga ko ubwo bushakashatsi bufite intege nke, kandi ko hari aho bwashingiye ku mibare itizewe.
Abahanga mu buzima rusange bemeza ko kugabanya umunyu bigirira akamaro buri wese, atari abarwaye gusa. Bagaragaza ko kugera ku rwego rwo hasi cyane rw’umunyu (nka garama 3 ku munsi) bigoye cyane, bitewe n’uko ibiribwa byinshi bigurishwa ku masoko byihishemo umunyu mwinshi.
Nubwo impaka zigikomeje, igitekerezo gihuriweho n’abahanga benshi ni uko umunyu mwinshi ari ikibazo gikomeye ku buzima rusange. Kugabanya umunyu mu mafunguro ya buri munsi, cyane cyane uwihishe mu biribwa byatunganyijwe, bikomeje gufatwa nk’intambwe ikomeye yo kwirinda indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.
