Mu bihe bya none, gufata ifoto ntibikiri ugukanda kuri bouton gusa. Telefoni zacu zigezweho zikoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) mu guhindura, kunoza no kongera ubwiza ku mafoto dufata.
Ibyo bituma amafoto aba meza kurushaho, ariko bituma hibazwa ikibazo gikomeye: ese amafoto yacu aracyerekana ukuri, cyangwa ni ishusho yateguwe n’ikoranabuhanga?
Urugero ruzwi cyane ni telefoni za Samsung Galaxy zifite ubushobozi bwa “100x Space Zoom”. Iyo ufashe ifoto y’Ukwezi, igaragara neza cyane, ifite imyobo n’ibicucu byimbitse. Ariko nk’uko BBC ibivuga, ayo mafoto si ukuri kose. Samsung yakoresheje AI yigishijwe kumenya Ukwezi, igahita yuzuza ibisobanuro bitabonetse neza kuri kamera ntoya ya telefoni. Ibyo bivuze ko telefoni ishobora kongera amakuru atari mu ifoto nyirizina.
Nubwo atari telefoni zose zibikora mu buryo bukabije nk’ubwo, telefoni zose zigezweho zikoresha ikoranabuhanga rihanitse mu gufata ifoto. Iyo ukanze gufata ifoto, telefoni ifata amafoto menshi icyarimwe (hagati ya 4 na 10), ikayahuza, igakuramo ifoto imwe isa neza kurusha izindi. Hari aho igabanya urusaku (noise), igahindura amabara, igahuza urumuri n’igicucu (HDR), ndetse ikanahangana n’ifoto yanyeganyega.
Abahanga bita ubu buryo “computational photography”, bisobanuye ko telefoni itegereza gusa urumuri rwinjira muri kamera, ahubwo igerageza kwiyumvisha uko ifoto yagombaga kuba imeze iyo kamera iba ifite ubushobozi bwinshi kurushaho.
Ariko ibi byose bifite ingaruka. Bamwe mu bakoresha telefoni bavuga ko amafoto yo muri iki gihe aba ya yakosowe cyane (editing), afite isura isa n’iyashushanyijwe, atandukanye n’ukuri kw’amaso. Hari n’abahitamo gusubira ku ma telefoni ashaje, kuko bumva amafoto mashya atakibika neza uko bibuka ibihe byabo.
Hari n’indi ngingo ikomeye: telefoni zimwe, cyane cyane izikorwa zigenewe amasoko yo muri Aziya, zifite “beauty filters” zifunguye ku buryo bwikora. Izo filters zoroshya uruhu, zigahindura imiterere y’amaso cyangwa amasura, rimwe na rimwe zikongeraho n’ibisobanuro bitigeze bibaho. Abahanga bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze n’uko abantu bibona, cyane cyane ku rubyiruko.
Nubwo bimeze bityo, abakora izi telefoni bavuga ko intego yabo atari uguhimba amafoto y’ibinyoma, ahubwo ari ugufasha abantu gufata amafoto meza kandi bashimishije. Bavuga ko guhindura amafoto bitari bishya, kuko no mu bihe bya kera amafoto yakosorwaga n’intoki.
Ikibazo gisigaye ni iki: ese amafoto ni ukwibuka ukuri kwabayeho, cyangwa ni uko twifuza ko byari kuba bimeze?
Ku bashaka kubona ifoto “itari yakoranyijwe”, hari uburyo bwo gufata amafoto ya “raw” atanyujijwe muri AI. Nubwo ari amafoto atagaragara neza, aba yegereye cyane ukuri nyako. Abahanga bavuga ko rimwe na rimwe ari byiza kuyafata, kugira ngo dusobanukirwe icyo telefoni zacu zidukorera mu ibanga.
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, biradusaba gutekereza ku kamaro karyo n’ingaruka zaryo: ese telefoni zacu ziradufasha kwibuka ubuzima bwacu, cyangwa zirimo kubuhindura ukundi?
