Gutandukana mu rukundo si ibintu byoroshye, ariko no kugerageza kugumana ubucuti n’uwahoze ari umukunzi bishobora kubabaza kurushaho.
Umwanditsi n’umunyamakuru Olivia Petter avuga ko nubwo hari aho byashobotse, kuba inshuti n’uwahoze ari umukunzi biterwa cyane n’uko umubano wari umeze n’uko warangiye.
Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko umubano woroheje cyangwa w’igihe gito ushobora kuvamo ubucuti byoroshye kurusha umubano ukomeye, kuko uba udafite amarangamutima menshi n’ibibazo byinshi byo gutandukanya. Gusa, icy’ingenzi ni ukuba umuntu yararenze uwo mubano mu mutima, atari ukwigira gusa.
Ikindi kintu cy’ingenzi ni igihe cyashize kuva mutandukanye. Abenshi bemeza ko ari byiza kubanza gufata akanya ko kutavugana kugira ngo buri ruhande rwigarure.
Nanone, kuba ufite undi mukunzi bisaba ko mugirana ibiganiro bisobanutse, kuko ubucuti n’uwahoze ari umukunzi bushobora gutera impungenge.
Abahanga banavuga ko hari igihe byiza guca burundu itumanaho, cyane cyane iyo umubano warimo ihohoterwa, kubeshyana cyangwa amarangamutima atarakira.
Muri rusange, kuba inshuti n’uwahoze ari umukunzi birashoboka, ariko bisaba gukira mu mutima, ubwumvikane n’icyubahiro ku buzima bushya bwa buri wese.
