Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje gukoreshwa n’abatari bake ku isi, urubuga rwa Facebook rwatangaje ko rukomeje korohereza abakoresha barwo kugenzura abashobora kubakurikira no kubona ibyo bashyira ku mbuga zabo.
Facebook, ifitwe na sosiyete ya Meta, isanzwe ifasha abantu kugirana inshuti no gusangira amakuru binyuze ku rukuta rwabo (News Feed). Kimwe mu byafashije benshi ni uburyo bwa “Follow”, butuma umuntu ashobora gukurikira undi atabaye ngombwa ko baba inshuti.
“Follow” ni iki?
Iyo umuntu akurikiye undi kuri Facebook, abasha kubona ibyo ashyira ku rukuta rwe igihe yabishyize ku rwego rwa “Public.” Ubusanzwe, abantu babaye inshuti bahita bakurikiranirana. Ariko kandi, umuntu ashobora kwemerera n’abatari inshuti kumukurikira.
Ibi bikunze gukoreshwa n’ibyamamare, ibigo, n’imiryango ishaka gusangiza amakuru abantu benshi. Konti zimwe zemewe na Facebook zishyirwaho ikimenyetso cy’ubururu (blue badge) kigaragaza ko ari iz’ukuri.
Uko umuntu yagenzura abamukurikira
Facebook itanga amahitamo abiri ku kibazo kigira kiti: “Ni nde ushobora kugukurikira?”
Umukoresha ashobora guhitamo:
Friends: Gukurikiranwa n’inshuti gusa
Public: Gukurikiranwa n’umuntu wese ukoresha Facebook
Kugira ngo ubihindure, ujya ku ifoto yawe iri hejuru iburyo, ugahitamo Settings & Privacy, ukinjira muri Settings, hanyuma ugahitamo Public Posts. Aho ni ho ushobora guhitamo abemerewe kugukurikira.
Kureba abagukurikira
Niba washyizeho ko konti yawe ikurikiranwa na bose (Public), ushobora kureba urutonde rw’abantu bagukurikira ariko mutari inshuti. Ibi ubisanga ugiye ku mwirondoro wawe, ugakanda ahanditse Friends, hanyuma ugahitamo Followers.
Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bavuga ko kugenzura neza abashobora kugukurikira ari ingenzi mu kurinda umutekano n’ubuzima bwite ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe abantu benshi bakoresha Facebook mu gusangiza amakuru yihariye, kugena abemerewe kubabona bifasha kwirinda ikoreshwa nabi ry’amakuru.
Facebook ikomeje gushishikariza abayikoresha kujya basuzuma igenamiterere rya konti zabo kenshi, mu rwego rwo kurushaho kurinda amakuru yabo no gukoresha urubuga mu buryo bwizewe.
