Grok yahagaritse igikoreshwa ryayo ku batishyura ifatabuguzi

Grok yahagaritse igikoreshwa ryayo ku batishyura ifatabuguzi

Nyuma yo gushyirwaho igitutu, Grok yagabanyije ikoreshwa ry’igikoresho cyayo cyo gukora amashusho, igiha gusa abishyuye ifatabuguzi.

 Iki cyemezo gikurikiye igikorwa cyateje impaka ku isi hose kijyanye no gukora amafoto n’amashusho y’ubusambanyi y’impimbano (deepfakes) y’abana bato n’abagore. Mu gusubiza kuri ibi, ibihugu bimwe na bimwe nko mu Bubiligi biri gusuzuma niba byashobora kubuza Grok gukoreshwa ku butaka bwabyo.

Grok, umufasha w’ubwenge buhangano (AI) wa poratifomu ya Elon Musk, yahagaritse ku wa Gatanu ku bakoresha batishyura igikorwa cyo gukora amashusho, nyuma yo kunengwa cyane kubera ko yari yemereye gukorwa amafoto y’impimbano agaragaza abagore n’abana bato mu buryo bw’ubusambanyi. Ayo mashusho yakorwaga ahindura amafoto cyangwa videwo by’abantu nyabo hagamijwe kubambura imyenda, byateje imyigaragambyo hirya no hino ku isi.

Ku wa 9 Mutarama 2026, Grok yabajijwe n’abakoresha X, urubuga nkoranyambaga rwa Elon Musk, isubiza iti: “Gukora no guhindura amashusho ubu bigenewe gusa abiyandikishije bishyura. Mwakwiyandikisha kugira ngo mubashe gukoresha ibi bikoresho.”

“Ibyo twabonye ni ibintu biteye ikibazo kandi bidakwiye na gato”

Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yari yatangaje ku wa 8 Mutarama 2026, ko yafatiye X ingamba z’agateganyo, nyuma y’iyo nkuru y’amashusho y’ubusambanyi y’abana bato yakozwe na Grok. Urwego nyobozi rw’Uburayi rwafashe icyemezo cyiswe “itegeko ryo kubika amakuru”, gitegeka X “kubika inyandiko zose z’imbere zerekeye Grok kugeza mu mpera za 2026”, nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa Komisiyo.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2025, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wari waraciye X ihazabu ya miliyoni 120 z’amayero kubera kurenga ku mategeko agenga serivisi z’ikoranabuhanga (DSA), n’ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakunze gutera ubwoba avuga ko Uburayi bugamije kwibasira ibigo by’Abanyamerika binyuze mu mategeko yabwo y’ikoranabuhanga.

Guverinoma y’Ubwongereza nayo yari yasabye X ku wa 6 Mutarama 2026 gushaka “byihuse cyane” umuti wo gukumira ikwirakwira ry’amashusho y’impimbano “ateye isoni” agaragaza abagore n’abana bato bambuwe imyenda yakozwe na Grok. Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga mu guverinoma ya Keir Starmer, Liz Kendall, yagize ati: “Ibyo twabonye kuri murandasi mu minsi ishize ni ibintu biteye ishozi bikabije kandi bidakwiye muri sosiyete yiyubashye.”

“Londres iracyafite umujinya, mu gihe Paris ivuga ko ari “intambwe ya mbere”

Mu gusubiza ku ihagarikwa ry’igikoresho cya Grok ku batishyura, umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yavuze ko ari “igikorwa gisebya abagizweho ingaruka”. Yongeyeho ko iki cyemezo “gihindura gusa igikoresho cyemerera gukora amashusho anyuranyije n’amategeko kikakigira serivisi yishyurwa”, kandi ko ari “igitutsi ku bagizweho ingaruka z’urwango rushingiye ku gitsina n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

U Bufaransa bwo bwabise “intambwe ya mbere”. Minisitiri w’Ubukungu, Imari n’Ubusugire mu nganda, ingufu n’ikoranabuhanga, Roland Lescure, yanditse kuri Bluesky ati: “Igikorwa cy’Ubufaransa n’Uburayi cyatanze umusaruro: X igabanyije ikoreshwa rya Grok. Ni intambwe ya mbere, ariko urugamba rwo kurwanya ingaruka mbi z’ubwenge buhangano rugomba gukomeza.”

Yibukije ko Ubufaransa “bwari bwagejeje ikirego mu nkiko kandi buzakomeza gusaba urubuga rwose kubahiriza amategeko yacu niba rifuza gukorera ku isoko ryacu”.

Ku bijyanye n’umuvugizi wa Komisiyo y’Uburayi ushinzwe ikoranabuhanga, Thomas Régnier, yavuze ko “ibi bidahindura ikibazo cy’ingenzi: ntidushaka kongera kubona amashusho nk’ayo.”

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *