Mu buzima bw’abashakanye, imibonano mpuzabitsina ni imwe mu nkingi zikomeza urukundo n’ubusabane. Iyo ikozwe neza kandi buri wese ayishimiye, ituma urugo rurushaho gukomera. Ariko iyo umwe mu bashakanye atishimye cyangwa adafite ubushake, bishobora kuvamo umwiryane n’igitotsi mu mibanire.
Hari abantu benshi bihutira gushaka ibisubizo byihuse birimo imiti ivugwaho kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko atari ko buri gihe ari byo byiza, kuko hari ubwo iyo miti idakemura ikibazo ahubwo ikaba yanagira ingaruka ku buzima.
Ibikunze gutera kubura ubushake
Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umunaniro ukabije, stress, imirire mibi cyangwa imyumvire idahwitse ku bijyanye n’icyo gikorwa. Iyo umuntu ahora ahangayitse, umubiri we ntubasha kwitegura neza, bigatuma n’ubushake bugabanuka.
Stress ni imwe mu mpamvu zikunze kugarukwaho. Iyo umuntu afite ibibazo byinshi mu mutwe, umutima utera vuba, umubiri ugahora witeguye guhangana n’ibibazo aho kwitegura kwishimira igikorwa cy’urukundo.
Ibyo wakwirinda
Abaganga bagira inama yo kwirinda inzoga n’itabi kuko bigira ingaruka ku mikorere y’imyanya myibarukiro. Inzoga nyinshi zigabanya ubushobozi bw’umubiri, nubwo hari abavuga ko divayi itukura ifashwe gacye ishobora gufasha amaraso gutembera neza.
Ikindi ni ukurya byinshi mbere y’igihe cy’imibonano. Amafunguro aremereye ashobora gutera ubunebwe no gusinzira. Ni byiza kurya ibiryo byoroheje no kunywa amazi ahagije.
Ku bijyanye no kwikinisha, inzobere zivuga ko kubikora cyane bishobora kugira ingaruka ku mikorere isanzwe y’igitsina, cyane cyane ku bagabo.
Ibiribwa byafasha
Nubwo nta biryo bikora ibitangaza ako kanya, hari ibifasha umubiri gukora neza. Muri byo harimo umuneke, urusenda, igitunguru, tungurusumu, amagi n’ubunyobwa. Ibi biribwa bifasha mu gutuma amaraso atembera neza no kuringaniza imisemburo ifasha umubiri kugira imbaraga.
Siporo na yo ni ingenzi kuko igabanya stress, igatuma umubiri umererwa neza. Gukorana siporo nk’abashakanye bishobora no kongera ubusabane.
Icyo abashakanye bagirwa inama
Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni ukuganira. Iyo hari ikibazo cy’ubushake buke, kugihisha cyangwa kugishakira ibisubizo mu bwiru bishobora kukirushaho. Kuganira hagati y’abashakanye no kugisha inama umuganga w’inzobere mu gihe bibaye ngombwa ni bwo buryo bwizewe bwo kugikemura.
Mu muryango, ubwumvikane n’urukundo ni byo shingiro. Iyo ibyo bihari, n’ibibazo bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bishobora kubonerwa ibisubizo mu bwubahane no mu kwizerana.
