Mu misozi itwikiriwe n’urubura rwo muri Himachal Pradesh mu Buhinde, habereye inkuru ikora ku mutima igaragaza urukundo n’ubudahemuka bw’inyamaswa burenze ubw’abantu benshi. Imbwa yitwa Jonu yamaze iminsi itatu yuzuye na wayo w’imyaka 13 wari wapfuye, mu bukonje bukabije, nta biryo, nta mazi, ariko yanga kumusiga.

Piyush Kumar w’imyaka 13 yari yajyanye na mubyara we Viksit Rana w’imyaka 19 mu rugendo rwo gutembera berekeza ku rusengero rwa Bharmani Mata, bagamije gufata amashusho.

Icyari urugendo rusanzwe rwaje guhinduka ibyago bikomeye ubwo bombi baburiraga irengero mu gihe cy’imvura nyinshi y’urubura. Inzego zitandukanye zahise zitangira ibikorwa byo kubashakisha, hakoreshejwe drones n’indege z’ingabo, ariko imisozi yari yuzuye urubura n’igihu cyinshi bituma kubageraho bigorana.

Mu gihe abantu bashakishaga bifashishije ikoranabuhanga, Jonu we ntiyigeze ava aho. Igihe itsinda ry’abashinzwe ubutabazi ryageraga aho ibyago byabereye, ryasanze umurambo wa Piyush waratwikiriwe n’urubura, ariko iruhande rwe hari imbwa ye yicaye ituje.

Yari ifite intege nke, ihinda imishyitsi kubera ubukonje, ariko yarahagumye. Iminsi itatu yose yamaze irinda nyirayo, nk’aho yari ifite inshingano ya nyuma yo kumuba hafi.

Abatabazi batangaje ko Jonu itigeze itaka cyangwa ngo igerageze guhunga. Yaricaye gusa, itegereje, nk’aho kumuva iruhande byari nko kumutererana burundu. N’igihe abantu bageraga aho, imbwa yangaga kujya kure y’umwana, igaragaza uko urukundo rwayo rwari rufashe.

Kubera gusobanukirwa n’iyo sano idasanzwe, inzego z’ubutabazi zafashe icyemezo cyo kwimura umurambo wa Piyush n’imbwa ye hamwe, zibajyana mu mujyi wa Bharmour.

Nyuma yaho, umudepite wo muri ako gace, Dr Janak Raj, yemeje ko imbwa yashyikirijwe umuryango w’uwo mwana kandi ikaba iri mu mutekano.

Iyi nkuru yabaye isomo rikomeye ku bantu benshi. Mu gihe isi irangwa no kwitandukanya no guterana amagambo, Jonu yo yerekanye icyo ubudahemuka nyabwo busobanuye.

Nta magambo, nta masezerano, nta nyungu gusa kuba uhari kugeza ku ndunduro. Iyi mbwa yo muri Himachal Pradesh yibukije isi ko inyamaswa zikunda mu buryo butagendera ku nyungu, kandi ko rimwe na rimwe, abantu ari bo batagera ku rwego rw’urwo rukundo bazivugaho.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *