Haravugwa imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola no mu misozi ikikije umujyi wa Bukavu, ibintu bikomeje guteza impungenge zikomeye ku mutekano w’uyu mujyi umaze igihe ugenzurwa n’umutwe wa M23.

Iyi mirwano ibaye mu gihe M23 iherutse gutakaza umujyi wa Uvira, igihombo cyafashwe nk’inkingi ikomeye mu isura y’umutekano w’uyu mutwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Gutakaza Uvira byatumye igitutu kirushaho kwiyongera, cyane cyane ko imirwano iri kwegera Bukavu binyuze mu misozi iyukikije ifatwa nk’ingenzi mu igenzura ry’umutekano w’umujyi.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko kuba imirwano iri kubera mu duce two hejuru dukikije Bukavu bishobora gushyira M23 mu bibazo bikomeye byo kugumana uyu mujyi, kuko imisozi igira uruhare runini mu kugenzura imihanda n’inzira zose ziwinjiramo.

Ibi kandi bije biyongera ku gitutu mpuzamahanga, aho Amerika n’ibihugu by’amahanga bikomeje gusaba M23 kurekura ibice byose yafashe, birimo Bukavu, Goma ndetse kugera Bunagana, hagamijwe kugarura ituze n’ibiganiro bya politiki.

Ibi bisabwa byakomeje kugarukwaho mu magambo ya dipolomasi no mu myanzuro itandukanye isaba ko intwaro zicecekeshwa burundu.

Ku rundi ruhande, abaturage ba Bukavu n’utundi duce dukikije bakomeje kubaho mu bwoba bwinshi.

Hari abamaze guhunga ingo zabo, ubucuruzi burahungabana, mu gihe serivisi z’ibanze zirimo amashuri n’amavuriro bikomeje kugira ibibazo bikomeye bitewe n’umutekano muke.

Nubwo M23 itaratanga itangazo rirambuye ku by’iyi mirwano mishya, ibibera i Kamanyola, mu misozi ikikije Bukavu no gutakaza Uvira, byerekana ko uyu mutwe uri mu bihe bikomeye, mu gihe ejo hazaza h’umutekano wa Bukavu n’akarere kose ka Kivu kagikomeje kuba urujijo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *