Umujyanama mu by’imari (financial advisor) ni umuntu w’umwuga ugufasha gufata ibyemezo byiza bijyanye n’imari yawe, nk’ishoramari, gutegura ikiruhuko cy’izabukuru, kugabanya imisoro no gutegura ejo hazaza h’umuryango. Ariko kubona umujyanama ubereye umuntu n’umuryango we bisaba ubushakashatsi, kumenya neza ibyo ukeneye no gusobanukirwa n’uko uru rwego rukora.
- Menya Ibyo Ukeneye Mu By’Imari
Intambwe ya mbere ni ukwibaza uti: Ni iki nshaka gufashwamo? Abajyanama mu by’imari ntibakora bose kimwe. Bamwe bibanda ku ishoramari gusa, abandi ku igenamigambi ry’imari muri rusange, abandi bakibanda ku kiruhuko cy’izabukuru, imisoro, ubwishingizi cyangwa gutegura uko umutungo uzasigara.
Bimwe mu byo umujyanama yagufasha birimo: Gutegura igenamigambi ry’imari y’igihe gito n’igihe kirekire, Gucunga ishoramari n’amakonti y’izabukuru, Gutegura ubuzima bw’igihe cy’izabukuru, Gutegura irage n’imitungo y’umuryango, Kugabanya imisoro mu buryo bwemewe, Gutegura ubwishingizi bukenewe, Gutegura amafaranga y’amasomo y’abana, Gufasha ba rwiyemezamirimo gutegura uko bazasiga cyangwa bagurisha ubucuruzi bwabo
2. Sobanukirwa N’Uwo Umujyanama Mu By’Imari Ari We
Umujyanama mu by’imari ni inzobere igufasha gufata ibyemezo bijyanye n’imari yawe. Hari abajyanama biyandikishije nk’abajyanama b’ishoramari (Registered Investment Advisors – RIA), bakaba basabwa n’amategeko gushyira inyungu z’umukiliya imbere (fiduciary duty).
Gukorana n’umujyanama wubahiriza iri hame bituma ugira icyizere ko agushyira imbere, nubwo ashobora kuba afite inyungu ze bwite agomba gutangaza ku mugaragaro.
3. Menya Ubwoko Bw’Abajyanama Mu By’Imari
Hari amoko atandukanye y’abajyanama: Abacunga ishoramari: bibanda ku kugenzura no guteza imbere ishoramari ryawe. Abategura igenamigambi ry’imari: bagufasha mu mibereho y’imari muri rusange. Abacunga umutungo (wealth managers): bahuza ishoramari n’igenamigambi ry’imari Robo-advisors: porogaramu z’ikoranabuhanga zicunga ishoramari mu buryo bwikora, zihenze make
4. Menya Amafaranga Witeguye Kwishyura
Serivisi z’umujyanama mu by’imari zirishyurwa, bitewe n’uburyo akora: Amafaranga ashingiye ku mutungo acunga (AUM): urugero 1% by’umutungo wawe, Amafaranga ahamye (fixed fees): urugero kwishyura igiciro runaka ku igenamigambi ry’imari. Amafaranga ku isaha: kwishyura hakurikijwe amasaha mwakoranye. Amafaranga ya retainer: kwishyura buri kwezi cyangwa buri mwaka.
Ni ingenzi gusobanukirwa neza amafaranga yose uzishyura, harimo n’andi y’inyongera ashobora kubaho.
5. Uko Wabona Umujyanama Ukwiye
Ushobora kubona umujyanama mu by’imari unyuze mu: Inama z’abantu uzi (abagenzi, inshuti, abo mukorana, Urubuga n’amashyirahamwe y’abajyanama bemewe, Ibigo bikomeye bikora mu by’imari, Gushakisha no kugereranya imyirondoro yabo (profiles).
6. Suzuma Neza Umujyanama Mbere yo Guhitamo
Mbere yo gufata icyemezo: Vugana nibura n’abajyanama batatu, Reba impamyabumenyi bafite, Suzuma niba barigeze bagira ibibazo by’amategeko cyangwa imyitwarire mibi, Irinde abashyira igitutu ku mukiliya, Baza niba bubahiriza inshingano zo gushyira umukiliya imbere (fiduciary duty).
7. Gufata Icyemezo cya Nyuma
Nyuma yo gusuzuma byose, hitamo umujyanama wumva ukumva, usobanukiwe, kandi ujyanye n’ibyo ukeneye. Umujyanama mwiza agufasha gutuza mu bitekerezo, akagufasha gutegura ejo hazaza h’imari hizewe.
