Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yasabye abakunzi be n’abamukurikira kwitwararika no kwirinda amakuru amuvugwaho atangazwa n’abantu biyitirira amazina ye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’igihe yari amaze acecetse.

Uyu muririmbyi, ubarizwa mu itsinda rizwi nka “Vestine na Dorcas,” yari amaze igihe atagaragara mu ruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye abakunzi be bagira amatsiko menshi ku buzima bwe bwite n’icyari cyamuteye guceceka.

Ibi byarushijeho gufata indi ntera nyuma y’uko ku rukuta rwe rwa Instagram hari hatambutse amakuru yavugwaga ko aca amarenga y’itandukana n’umugabo we, bigatera impaka n’ibihuha bitandukanye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, ni bwo Ishimwe Vestine yifashishije urukuta rwe rwa Instagram atangaza ubutumwa asaba abafana be kuba maso, abasaba kudaha agaciro amakuru yose amuvugwaho aturuka ku ma konti atari aye yemewe.

Yavuze ko mu minsi ishize hagaragaye abantu benshi biyitirira amazina ye, bagatangaza amakuru atari yo, bityo abasaba gukurikirana no kwizera amakuru aturuka gusa ku mbuga ze zemewe.

Nubwo atigeze arambura kuri byinshi ku byamuvuzweho mu gihe yari acecetse, ubutumwa bwe bwakiriwe nk’intambwe ya mbere yo kongera kuvugana n’abakunzi be, benshi bagaragaje ko bishimiye kongera kumubona atanga ubutumwa bweruye.

Ishimwe Vestine akomeje kuba umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, binyuze mu bihangano akorana na mugenzi we Dorcas, bikomeje gukundwa n’abatari bake.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *