Umunyamerika Darren Watkins Jr., uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya IShowSpeed, yahagaritse ku buryo butunguranye igitaraganya (livestream) ye yari ari gukorera muri Algeria, nyuma yo guhura n’akajagari n’imyitwarire itari myiza y’abafana bamwe bari baje kureba umukino w’umupira w’amaguru.
IShowSpeed, uri mu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube, yari ari mu rugendo rwo gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika, aho yifashisha livestream agaragaza imibereho, umuco n’imikino y’aho aba ari.
Muri Algeria, yari yitabiriye umukino w’umupira w’amaguru wabereye mu kibuga kirimo abafana benshi, aho yari ategerejwe gukomeza gutambutsa amashusho mu buryo bwa “live”.
Gusa ibintu byaje guhinduka ubwo bamwe mu bafana batangiye kumugaragariza uburakari, bamwirukana, ndetse bamwe bakamuterera ibintu birimo amacupa n’impapuro.
Aya makuba yatumye umutekano we utangira gushyirwa mu kaga, bituma afata icyemezo cyo guhagarika livestream ye mbere y’igihe.
Mu mashusho yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed yagaragaye atunguwe n’ibyamubayeho, agaragaza ko atari yiteze kwakirwa muri ubwo buryo. Byavuzwe ko bamwe mu bari aho batishimiye gufatwa amashusho, cyane cyane mu gice cy’abafana bakunda amakipe yabo ku buryo bukabije (ultras).
Iyi nkuru yahise ikwira ku mbuga nkoranyambaga, itera impaka zitandukanye. Hari abamaganye imyitwarire y’abafana bake bavuga ko ishobora kwangiza isura y’igihugu, mu gihe abandi bashimangiye ko bitagomba gufatwa nk’ishusho rusange ya Algeria, ahubwo ari igikorwa cy’abantu ku giti cyabo.
Ku ruhande rwe, IShowSpeed ntiyigeze atangaza niba azasubukura ibikorwa bye muri Algeria, ariko yakomeje urugendo rwe ahandi, ashimangira akamaro k’umutekano n’ituze mu kazi ke ko gutambutsa ibiganiro mu buryo bwa “live”.
