Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, National Unity Platform (NUP), ryatangaje ko umuyobozi waryo akaba n’umukandida ku mwanya wa perezida, Bobi Wine, yashimuswe n’igisirikare cya Uganda mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama 2026.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwabo rwa X (Twitter), NUP yavuze ko indege ya gisirikare (helicopter) yaparitse mu kibuga kiri hafi y’urugo rwa Bobi Wine, mbere y’uko abasirikare bamujyana ku ngufu ahantu hatazwi kugeza ubu.
Iryo shyaka rikomeza rivuga ko abasirikare babanje kurasa amasasu kugira ngo babone uko bangiza uruzitiro rw’urugo rwa Bobi Wine rwari rufite amashanyarazi, bityo babashe kwinjiramo. Ibyo byatumye abaturanyi bo muri ako gace basigara mu mwijima, nyuma yo kwangirika kw’amashanyarazi.
NUP ivuga kandi ko abashinzwe umutekano ba Bobi Wine bakubiswe bikomeye, n’ubwo nta kosa bari bakoze, ivuga ko ibi byose bigaragaza ihohoterwa rikomeye rikomeje gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibi bibaye nyuma y’uko Bobi Wine yanze kwemera ibyavuye mu matora by’agateganyo, abitangaza nk’ibidafite ishingiro, anavuga ko amatora yarimo kwiba amajwi no kudakorwa mu mucyo.
Kugeza ubu, inzego za leta ya Uganda ntiziragira icyo zitangaza kuri ibi birego, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku mutekano wa Bobi Wine n’ahantu yaba afungiye.
