Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone, yatangaje ko yatangije radiyo nshya mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, yise “Chameleone FM Bujumbura.”
Iyi radiyo ni igikorwa cy’ishoramari Chameleone yashyize mu bikorwa nyuma y’igihe gito ahuye na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu kwezi k’Ukuboza 2025. Muri iyo nama, uyu muhanzi yari yijeje Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ko agiye gushora imari mu rwego rw’imyidagaduro n’itangazamakuru.
Chameleone yavuze ko gutangiza iyi radiyo bigamije gutanga umusanzu mu guteza imbere umuco, umuziki n’impano z’urubyiruko rwo mu Burundi, ndetse no gushimangira ubufatanye mu by’umuco n’itangazamakuru hagati ya Uganda n’u Burundi.
Yongeyeho ko Chameleone FM Bujumbura izibanda ku gutangaza umuziki wo mu karere, amakuru y’imyidagaduro, ibiganiro by’urubyiruko n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere impano nshya.
Iyi ntambwe ya Jose Chameleone yakiriwe neza n’abakurikiranira hafi urwego rw’imyidagaduro mu karere, bayibonamo ikimenyetso cy’uko abahanzi bakomeye batangiye kugira uruhare rugaragara mu ishoramari rinyuze mu itangazamakuru n’umuco.
