Umuhanzikazi Butera Knowless yahishuye amagambo atangaje ku rugendo rw’urukundo rwe na Clément Ishimwe, agaragaza ko hari benshi batigeze babifuriza amahirwe ubwo bakoraga ubukwe, ahubwo bakabategereza gutsindwa.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Knowless yavuze ko igihe bakoraga ubukwe, abantu benshi babegereye bababwira amagambo asa n’asebanya, bamwe bakavuga ko badashobora kurenza umwaka umwe babana.
Ati: “Dukora ubukwe, abantu bari batwegereye, abenshi baravuze bati nimuba intwari muzamarana umwaka.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko ibyo byabababaje ariko bikabaha n’imbaraga zo kurushaho gukomeza urukundo rwabo, bagaharanira kugaragaza ko urukundo rushingiye ku cyizere, ubwubahane no kwihangana rushobora kuramba.
Knowless yakomeje avuga ko hari inshuti zabo zategereje iminsi urushako rwabo, bamwe bakaba barabwiraga abandi ko “bidatinze bazatandukana”. Icyakora, imyaka igenda ishira, Clément na Knowless bagiye barushaho gukomera, bubaka urugo rushingiye ku rukundo n’ubwumvikane.
Uyu munsi, Knowless yishimira ko we n’umugabo we bamaze imyaka 10 babana nk’umugore n’umugabo, bakaba bararenze kure ibyifuzo by’ababashidikanyagaho. Yagaragaje ko ibi bibabera isomo ryo kutumvira amagambo y’abantu ahubwo bagashingira ku byo biyemeje n’ibyo biyumvamo.
Yasoje ashimangira ko urukundo nyarwo rusaba igihe, kwitanga no kubabarirana, asaba abakundana kudacika intege n’iyo bahuye n’abanegura urukundo rwabo, kuko ari bo bonyine bazi impamvu bahisemo kubana.
