Uruganda iVision Tech, rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa ku maso by’umwihariko amadarubindi agezweho, rwatangaje ko rwabonye izamuka rikomeye ry’umubare w’abakiliya baryitabira, nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron agaragaye mu nama mpuzamahanga yambaye amadarubindi yakozwe n’uru ruganda yo mu bwoko bwa “Pacific S 01”.
Mu itangazo rwarwo, iVision Tech yavuze ko kuva ayo mashusho ya Perezida Macron akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru mpuzamahanga, abantu benshi batangiye kugaragaza amatsiko n’inyota yo kumenya no kugura ayo madarubindi, bituma ubusabe bwiyongera mu buryo butari bwarigeze bubaho.
Ubuyobozi bw’uru ruganda bwasobanuye ko amadarubindi ya Pacific S 01 yari asanzwe agenewe gusa abashyitsi bakomeye basura u Bufaransa, harimo abakuru b’ibihugu, abategetsi bo ku rwego rwo hejuru n’abandi banyacyubahiro. Icyakora, kubera igitutu cy’ubusabe n’inyungu z’ubucuruzi zagaragaye, iVision Tech yemeje ko igiye gutangira kuyakora ku isoko rusange.
IVision Tech yatangaje ko ayo madarubindi azajya agurishwa ku giciro cya 770 by’amadolari ya Amerika, aho yasobanuye ko iki giciro gishingiye ku ikoranabuhanga riyigize, ubuziranenge bw’ibikoresho byakoreshejwe ndetse n’uburyo yakozwemo ku rwego rwo hejuru.
Abasesenguzi mu by’ubucuruzi bavuga ko ibi ari urugero rufatika rw’ukuntu ishusho y’umuyobozi w’igihugu ishobora guhindura isoko no guteza imbere ikirango (brand), aho igikoresho kimwe cyambarwe n’umuntu uzwi cyane gishobora gutuma gikundwa ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, abakiliya batandukanye bagaragaje ko bashimishijwe n’iyo ntambwe ya iVision Tech, bavuga ko bishimiye kubona igikoresho cyari kigenewe abanyacyubahiro kigera no ku isoko rusange, nubwo igiciro cyacyo gishobora kutorohera buri wese.
IVision Tech ivuga ko iteganya kongera umusaruro w’aya madarubindi mu mezi ari imbere, mu rwego rwo guhaza isoko rikomeje kwaguka, kandi ko iri gikorwa kizafasha kurushaho kumenyekanisha uru ruganda ku rwego mpuzamahanga.
