Ikigo gikomeye mu ikoranabuhanga Meta, gifite imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram na WhatsApp, cyatangaje ko kigiye kugerageza serivisi zishyurwa (premium subscriptions) ku bakoresha izo mbuga mu mezi ari imbere.

Izi serivisi nshya zizaha abiyandikishije ubushobozi bwisumbuye, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI).

Nubwo bimeze bityo, Meta yemeje ko serivisi z’ibanze zizakomeza kuba ubuntu, ku batifuza kwishyura.

Mu byo abiyanditse kuri izi serivisi bazabona harimo ubushobozi bwagutse bwa AI, burimo porogaramu nshya yitwa Vibes, ifasha gukora amashusho n’amavidewo hifashishijwe ubwenge buhangano. Meta ivuga ko Vibes ishobora “kuzana ibitekerezo byawe mu buzima hifashishijwe ibikoresho bishya byo guhanga amashusho ya AI”.

Vibes yatangajwe bwa mbere muri Nzeri, nk’igice cya porogaramu nshya ya Meta AI.

Meta kandi irateganya kwifashisha ikigo cya AI cyitwa Manus, cyashinzwe n’Abashinwa ariko kikaba gikorera muri Singapour, Meta yemeye kukigura mu Kuboza ku giciro kivugwa cya miliyari 2 z’amadolari.

Manus izwiho gutanga “AI agent yigenga”, ishobora gutegura, gushyira mu bikorwa no kurangiza imirimo itandukanye nta mabwiriza menshi isabwa, nko gutegura ingendo, gukora raporo cyangwa kwandika prezentasiyo.

Meta yavuze ko ubumenyi bwa Manus buzafasha guteza imbere Meta AI, haba ku bakoresha basanzwe ndetse no ku bigo by’ubucuruzi. Manus izakomeza no gutanga serivisi zayo zishyurwa ku bigo bitandukanye ku giti cyabyo.

Muri Mutarama, Leta y’u Bushinwa yatangaje ko iri gukora iperereza kuri iyo mikoranire, harebwa niba itanyuranyije n’amategeko ajyanye no kohereza ikoranabuhanga hanze y’igihugu cyangwa umutekano w’igihugu.

Si ubwa mbere Meta igerageje serivisi zishyurwa. Umwaka ushize, Facebook yagerageje gushyira umubare ntarengwa w’amahuza (links) abakoresha bashobora gusangiza, keretse bishyuye.

Mu mpera za Mutarama, abakoresha Facebook na Instagram mu Bwongereza babimenyeshejwe ko bashobora kwishyura £2.99 ku kwezi kugira ngo bakoreshe izi mbuga nta matangazo (ads). Mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), igiciro ni €5.99 ku kwezi.

Kuva mu 2023, Meta yatangiye no gutanga serivisi yo kwemeza konti (paid verification) ku bakoresha Facebook na Instagram, aho bishyura buri kwezi kugira ngo bahabwe akamenyetso ka “blue tick”.

Iyi gahunda nshya igaragaza ko Meta ikomeje gushaka andi masoko y’amafaranga, cyane cyane ishingiye ku bwenge buhangano, mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje guhangana n’ihindagurika ry’isoko n’amategeko agenga amatangazo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *