Igihangange mu bafana ba AFCON 2025, Michel Kuka Mboladinga, cyanditse amateka adasanzwe nyuma yo gushimisha Afurika yose kubera igikorwa cy’icyubahiro yahaye intwari y’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrice Emery Lumumba.
Uyu mufana wamenyekanye cyane kubera uburyo yagaragaje urukundo rudasanzwe akunda igihugu cye n’amateka yacyo, yahembwe impano idasanzwe yahawe na Perezida wa DRC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Michel Kuka yahawe imodoka yo mu bwoko bwa JEEP yo ku rwego rwo hejuru, yanditseho amagambo agira ati: “CADEAU DU PRÉSIDENT”, agaragaza ko ari impano iturutse ku buyobozi bukuru bw’igihugu.
Iki gikorwa cyabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko siporo, cyane cyane umupira w’amaguru, atari umukino gusa, ahubwo ari urubuga rwo kugaragaza indangagaciro, amateka n’ubumwe bw’Abanyafurika.
Michel Kuka, wari usanzwe azwi nk’umufana ushyushye, yahise ava mu bafana basanzwe ajya mu mateka ya siporo nyafurika, aho izina rye rizahora ryibukwa.
Abenshi ku mbuga nkoranyambaga n’abakurikiranira hafi AFCON 2025 bagaragaje ko iki gihembo gikwiye, bavuga ko Michel Kuka ahagarariye isura nyayo y’umufana ukunda igihugu, wubaha amateka kandi utanga isomo ku rubyiruko.
Kuva ku bafana kugera mu mateka, Michel Kuka Mboladinga yerekanye ko ishema ry’igihugu n’umuco bishobora guhembwa, ndetse bikubahwa ku rwego rwo hejuru.
