Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko kwinjiza ubwenge buhangano “AI” (Artificial Intelligence) mu burezi bw’u Rwanda bitazakurura ubunebwe mu barezi no mu banyeshuri, ahubwo bizafasha kongera ireme ry’uburezi no kunoza imitekerereze isesengura.

Yabitangaje ubwo hafungurwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku Burezi iri kubera mu mujyi wa Kigali, igahuza inzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima no kubungabunga ibidukikije.

Irere Claudette yavuze ko nubwo ikoranabuhanga rya AI riri mu bigezweho ku Isi, ridashobora gusimbura ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza, gusesengura no gufata ibyemezo. Yagize ati: “AI ni igikoresho gifasha, ariko ntishobora gusimbura umwarimu cyangwa umunyeshuri mu bushobozi bwo gutekereza byimbitse.”

Mu gihe Isi iri mu mpinduka zikomeye zishingiye ku ikoranabuhanga, AI yamaze kwinjizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuvuzi n’uburezi. Mu Rwanda, abarimu batangiye kuyikoresha mu gutegura amasomo no gushaka amakuru, mu gihe abanyeshuri na bo bayifashisha mu bushakashatsi no kongera ubumenyi.

By’umwihariko, mu masomo mashya yashyizwe mu nteganyanyigisho, mu mwaka wa kane hiyongereyemo isomo ryiswe “Introduction to Artificial Intelligence”, rigamije guha abanyeshuri ubumenyi bw’ibanze ku bwenge buhangano n’uko bwakoreshwa mu buryo buboneye.

MINEDUC ivuga ko gukoresha AI bigamije kongera ubushobozi bw’abanyeshuri bwo guhangana n’isoko ry’umurimo rishingiye ku ikoranabuhanga, no kubategura kuba abanyamwuga bashoboye guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Abitabiriye iyi nama mpuzamahanga bashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ikoreshwa rya AI mu burezi rikomeze kuba igisubizo cyongera ireme, aho kuba imbogamizi.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *