Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yihanangirije umuntu wamushinje kuba amaze igihe akoze ubukwe ariko atarabyara, amwibutsa ko ubuzima bwe bwite budakwiye kugirwa inkuru rusange.
Ibi byabaye nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X (Twitter) n’uwiyita Edman Ishimwe, wavuze ko hashize igihe Miss Naomie akoze ubukwe ariko hakaba nta kimenyetso cy’uko yaba atwite.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Umwaka urashize n’undi uratashye Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”
Miss Naomie ntiyabyirengagije, ahita amusubiza mu magambo akomeye ariko yuzuyemo kwiyubaha, amusaba kureka kwivanga mu buzima bwe bwite no kumwubaha.
Ati: “Ni nde wagushinze gukurikirana ubuzima bwanjye? Inda yanjye (gutwita kwanjye) si umushinga rusange.”
Yakomeje agaragaza ko ibyerekeye kubyara ari umwanzuro w’umuntu ku giti cye, bityo bidakwiye kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Miss Naomie yashakanye n’umugabo we Michael Tesfay mu kwezi k’Ukuboza 2024, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana, aho ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu batandukanye b’ingeri zitandukanye.
