Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’Ubushinjacyaha mu bijyanye no gukurikirana bamwe mu bakekwaho ibyaha, aho yavuze ko atumva impamvu Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ashakishwa cyane, mu gihe abandi bakekwaho ibyaha bikomeye bidegembya.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mutesi Scovia yibajije uburyo Ubushinjacyaha bushaka gufata Prince Kid uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Munyaneza Thomas, washinze sosiyete ya Tom Transfers, we akurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bw’abantu barenga 200, akomeje kwidegembya.

Uyu munyamakuru yavuze ko ibi bigaragaza itandukaniro mu mikorere y’inzego z’ubutabera, asaba ko habaho ubutabera busesuye kandi bungana kuri bose, hatitawe ku myanya cyangwa aho umuntu aherereye.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku wa 9 Gashyantare 2026, Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, atangaje ko u Rwanda rwamaze gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Prince Kid, ndetse ruri gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Yakomeje ashimangira ko umuntu wese ukekwaho icyaha akwiye gukurikiranwa mu buryo buboneye, kandi ubutabera bugakorwa nta vangura, mu rwego rwo kugarura icyizere cy’abaturage mu nzego z’igihugu.

Iyi ngingo yakomeje gukurura impaka mu baturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho benshi basanga hakwiye gushyirwa imbaraga zingana mu gukurikirana dosiye zose, hagamijwe kwimakaza ubutabera n’uburinganire.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *