Rutahizamu w’ikirangirire w’Umunya-Brésil, Neymar Jr, yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro nyuma yo gusangiza abakunzi be ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto agaragaza ibikoresho bye bishya by’akataraboneka, bigaragaza urwego rwo hejuru rw’ubukire agezeho.

Mu butumwa yaherekeje ayo mafoto, Neymar yagize ati: “Inzozi zishobora gusohora ”, amagambo yerekana ibyishimo n’ishema ryo kuba ageze ku ntego zikomeye yihaye mu buzima bwe.

Mu byo yerekanye harimo indege yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 900LX, ifite agaciro kagera kuri miliyoni 45 z’amayero, ishobora kumwemerera ingendo z’akataraboneka kandi zifite umutekano n’ituze ridasanzwe.

Yanerekanye kandi helicopter ya Airbus H145, ifite agaciro ka miliyoni 9 z’amayero, ikoreshwa cyane n’abaherwe n’ibigo bikomeye kubera ubushobozi bwayo n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ikindi cyashimishije benshi ni imodoka imeze nka Batmobile (replica), ifite agaciro ka miliyoni 2 z’amayero, igaragaza urukundo Neymar afitiye ibinyabiziga bidasanzwe n’imideli idasanzwe ikurura amaso.

Ibi bikoresho byiyongereye ku mutungo wa Neymar usanzwe uzwiho kuba munini, bikomeza kumushyira mu cyiciro cy’abakinnyi ba ruhago batunze agatubutse ku isi.

Nubwo akunze kunengwa n’abamwe kubera ubuzima bwo kwishimisha, Neymar akomeza kugaragaza ko impano ye, imbaraga n’ubucuruzi bye byamuhesheje kugera ku nzozi benshi bifuza ariko bake babasha kugeraho.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *