Ubushakashatsi bugenda bwiyongera bugaragaza ko igihe dukorera imyitozo ngororamubiri ku munsi gishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umubiri wacu no ku buzima muri rusange. Ariko se koko hari igihe kimwe cyihariye cyaba ari cyo cyiza kuri bose?
Ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko abegukanye imidali mu Mikino Olempike ine itandukanye (Athènes 2004, Beijing 2008, London 2012 na Rio 2016) bakoze ibihe byiza cyane iyo bahatanaga nimugoroba, cyane cyane ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 12 z’umugoroba .
Ibi ntibigarukira ku bakinnyi b’ibihembo gusa. Abakora siporo bisanzwe, nk’abatwara amagare, na bo bagaragaza ko bakora neza iyo bakoreye imyitozo nimugoroba. By’umwihariko, imyitozo yo kongera imbaraga z’imikaya (nk’iterura ry’ibyuma biremereye) ikunze gutanga umusaruro mwiza cyane hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri z’ijoro.
Ariko se byagenda bite ku bantu bafite umwanya wo gukora imyitozo mugitondo gusa, urugero saa moya za mu gitondo? Abashakashatsi bavuga ko bishoboka ko umubiri wamenyerezwa gukora neza n’icyo gihe, bitewe n’uko dukora imyitozo kenshi ku isaha imwe.
Ibi bifitanye isano n’icyitwa isaha y’imbere mu mubiri (circadian rhythm), igenzura ibihe dusinzira, turya, ndetse n’igihe imikaya ikora neza. Iyo saha igenzurwa n’ubwonko, ariko imikaya yo ishobora guhindura uko ikora bitewe n’igihe dukoreraho imyitozo.
Umuhanga mu by’imyitozo ngororamubiri, Juleen Zierath wo muri Suwede, avuga ko nubwo imyitozo ari myiza igihe icyo ari cyo cyose, igihe uyikoraho gishobora kongera inyungu uyikuramo, cyane cyane ku bantu bafite indwara zifitanye isano n’imisemburo, nk’indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri cyangwa umubyibuho ukabije.
Ubushakashatsi bwe bwerekanye ko imbeba zakoraga imyitozo mu gitondo zatwika ibinure byinshi. No ku bantu, byagaragaye ko abagore bakora imyitozo mu gitondo bagabanya ibinure byo mu nda n’umuvuduko w’amaraso, mu gihe kuyikorera nimugoroba byongeraga imbaraga z’imikaya yabo. Ku bagabo bo,
imyitozo yo nimugoroba yafashaga kugabanya umuvuduko w’amaraso no gutwika ibinure.
Gusa, abashakashatsi bagaragaza ko ubu bushakashatsi bukiri gukura, kandi ko itandukaniro riri hagati y’abantu ari rinini. Hari abumva bakora neza mu gitondo (morning larks), n’abandi bakagira imbaraga nyinshi nijoro (night owls).
Icy’ingenzi, abahanga bemeza ko imyitozo ari ingenzi ku buzima igihe cyose ikorewe, ariko kumenya igihe umubiri wawe ukora neza kurushaho bishobora kugufasha kubona umusaruro mwinshi.
