Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y’urupfu rwa Iradukunda Elie, wari uzwi nk’umucungamari (Comptable) mu muryango Compassion. Amakuru aturuka mu bo bakoranye avuga ko ku wa Gatatu, Iradukunda yavuye ku kazi abamenyesha ko agiye kwivuza, ariko nyuma haza kumenyekana ko yari yerekeje ku Kivu.
Nyuma y’iminsi mike, hamenyekanye amakuru ko Iradukunda yaba yiyahuye, umurambo we ukaza kuboneka mu kiyaga cya Kivu.
Uyu munsi nyakwigendera yashyinguwe, asiga agahinda gakomeye mu muryango we, inshuti, abo bakoranaga ndetse n’abaturage muri rusange.
Abamuzi bavuga ko yari umuntu wicisha bugufi, wiyubashye kandi ukora neza akazi ke, bikaba byatumye urupfu rwe rutungura benshi, bibaza icyaba cyaramugejeje ku cyemezo gikomeye nk’icyo.
Iyi nkuru yongeye gukurura impaka ku kibazo cyo kwiyahura gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, bamwe bakibaza niba kitari ikibazo kiri gufatwa nk’aho gisanzwe, cyangwa se niba cyari gihari ariko kitavugwa ngo kimenywe.
Hari abibaza uruhare rw’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ihungabana, ibibazo by’ubukungu n’ihurizo ry’ubuzima bwa buri munsi.
Abakuru n’abayobozi basabwa gukomeza kuganira kuri iki kibazo, gushishikariza abantu kuganira ku bibazo byabo, no gushaka ubufasha bwihuse ku bafite ibibazo by’ihungabana. Inzego zitandukanye zishishikarizwa kongera ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane mu rubyiruko n’abakozi.
Abahanga mu by’ubuzima bagira inama yo kutirengagiza ibimenyetso by’akababaro gakabije, no gufasha uwugaragaza ibibazo kubona abamugira inama n’abaganga babishoboye, kuko kwiyahura atari igisubizo, kandi ubuzima bufite agaciro gakomeye.


