Ikigo OpenAI gikora kandi kigateza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) cyamuritse serivisi nshya yitwa ChatGPT Go, igamije gufasha abantu benshi kurushaho kugera ku mbaraga z’ubu bwenge bugezweho ku giciro gito ugereranyije n’izari zisanzwe ziboneka mbere.

Iyi serivisi nshya ya ChatGPT Go yaje nk’igisubizo ku bakoresha benshi bagaragazaga ko bifuza gukoresha ChatGPT mu buryo bwagutse ariko bagahura n’imbogamizi z’igiciro ku mapaki yo hejuru yari asanzwe aboneka.

Ubu, uyikoresha azajya yishyura amadorari 8 ya Amerika (8$)ku kwezi, akabona amahirwe menshi ugereranyije n’abakoresha ChatGPT ku buntu.

ChatGPT Go ituma abayiyandikishijeho babasha kubaza ChatGPT ibibazo byinshi batagombye kugenzurirwa umubare w’ibyo babajije ku munsi, bakabona ibisubizo byimbitse kandi byihuse.

Byongeye kandi, iyi serivisi yemerera abayikoresha gukora amafoto hifashishijwe ubwenge buhangano, gufashwa mu kwandika inyandiko zitandukanye, gutunganya imishinga, no kubona ubufasha mu masomo, mu bucuruzi no mu itangazamakuru, byose nta mbogamizi zikomeye nk’iziboneka ku bayikoresha batishyuye.

OpenAI yatangaje ko intego nyamukuru ya ChatGPT Go ari kwegereza ikoranabuhanga rya AI abantu benshi, by’umwihariko abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’abandi bafite ubushobozi buke bwo kwishyura amapaki ahenze.

Ibi bizafasha abanyeshuri, abanyamakuru, abikorera n’abandi banyamwuga gukoresha neza ubwenge buhangano mu kazi kabo ka buri munsi.

Abasesenguzi b’ikoranabuhanga bagaragaza ko ChatGPT Go ishobora kugira uruhare runini mu kwihutisha ikoreshwa rya AI ku rwego mpuzamahanga, kuko igiciro cyayo gito kizashishikariza abantu benshi kuyitabira no kuyifashisha mu guhanga udushya.

Ku ruhande rw’abayikoresha, benshi bamaze kugaragaza ko bishimiye iki gitekerezo, bavuga ko ChatGPT Go izabafasha kubona serivisi nziza batabanje kwishyura amafaranga menshi, bityo ikoranabuhanga rikaba rigiye kurushaho kugera kuri bose.

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi, ChatGPT Go igaragaza ko OpenAI yiyemeje gushyira ubumuntu n’uburinganire mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, ikarushaho gufasha abantu bose kubyungukiramo hatitawe ku bushobozi bwabo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *