Umuhanzi, umwanditsi ndetse n’umukinnyi wa filime, Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku mazina ya Papa Sava na Seburikoko, agiye kwizihiza imyaka 30 amaze ari mu rugendo rw’ubuhanzi bwimakaje ubutumwa bufite ireme mu muryango nyarwanda.
Iki gitaramo cyo kwizihiza iyo myaka 30 amaze akoresha inganzo ye mu gutanga ubutumwa bwubaka, kizabera kuri Mundi Center, tariki ya 30 Mutarama 2026.
Ni igikorwa gitegerejwe na benshi, by’umwihariko abakurikiranye ibikorwa bye kuva yatangira urugendo rwe mu buhanzi kugeza n’ubu.
Papa Sava yamenyekanye cyane binyuze mu bihangano bitandukanye birimo filime, ikinamico n’ibindi bikorwa by’ubuvanganzo byagiye bigaragaza ubuzima bw’umuryango nyarwanda, byigisha indangagaciro zirimo urukundo, kubahana, n’ubumwe. Yagize uruhare runini mu guteza imbere ubuhanzi nyarwanda, aho yakoresheje impano ye mu gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.
Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa urugendo rwe rw’imyaka 30, gushimira abafatanyabikorwa be, ndetse no gushimira abakunzi b’ibihangano bye bamubaye hafi muri iyo myaka yose.
Biteganyijwe ko hazagaragazwa ibikorwa bitandukanye by’ubuhanzi, byibutsa abantu aho Papa Sava yavuye n’aho ageze.
Abakunzi b’ubuhanzi n’umuco nyarwanda bazitabira iki gikorwa gikomeye, kizaba ari umunsi wihariye wo kwizihiza ubuhanzi bufite ubutumwa n’uruhare bwayo mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.
