Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba, amwizeza gukomeza gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026, Perezida Kagame yashimiye Museveni ku kongera gutorerwa kuyobora Uganda, anamuha ishya nihirwe n’abaturage ayoboye.

Ati: “Ndakwifuriza ibyiza wowe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano mwiza n’ubutwererane bufatika kandi butanga umusaruro hagati yarwo na Uganda, hagamijwe iterambere rirambye ry’ibihugu byombi.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yegukanye manda ya karindwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, aho yatangajweho amajwi 71,6 ku ijana, atsinda abandi bakandida barindwi barimo Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, wagize amajwi 24,72 ku ijana.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *