Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, afite gahunda yo gutangiza mu gihe cya vuba cyane igikorwa cya gisirikare kigamije kwambura umutwe wa AFC/M23 ibice byose ugenzura mu burasirazuba bw’igihugu, birimo n’agace ka Bunagana gafatwa nk’ingenzi mu migambi y’uyu mutwe witwaje intwaro.
Aya makuru yatangajwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi, ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2026, ubwo yasubiraga mu mujyi wa Uvira avuye mu buhungiro i Bujumbura mu Burundi, aho yari amaze igihe kubera umutekano muke watewe n’imirwano.
Guverineri Purusi yavuze ko kuva AFC/M23 imaze kuva mu mujyi wa Uvira, Leta ya Kinshasa yabonye amahirwe yo kongera gutegura neza igisirikare n’izindi nzego z’umutekano, kugira ngo hatangizwe urugamba rugamije gusubiza Leta ubuyobozi ku bice byose byari byarafashwe n’inyeshyamba.
Yagize ati: “Perezida wa Repubulika afite icyemezo gihamye cyo kugarura ubusugire bw’igihugu. Ibi bivuze ko AFC/M23 igomba kuva mu bice byose igenzura, kugeza no kuri Bunagana.”
Aya magambo akomeje kuza mu gihe igitutu cya dipolomasi n’icya gisirikare gikomeje kwiyongera ku mutwe wa AFC/M23, aho amahanga n’imiryango mpuzamahanga akomeje gusaba ko imirwano ihagarara burundu, ndetse n’ingabo zose z’amahanga zivugwaho gushyigikira uyu mutwe zigakura mu butaka bwa RDC.
Kugeza ubu, abaturage bo mu bice byibasiwe n’imirwano baracyafite impungenge ku ngaruka z’uru rugamba rushya rushobora kongera kwaduka, cyane cyane ku mutekano w’abasivili n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Nubwo bimeze bityo, Leta ya Congo ikomeje gushimangira ko igikorwa giteganyijwe kizakorwa mu buryo butekanye kandi bufatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, hagamijwe kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu.
