Mu ijoro ryari ryuzuyemo amarangamutima akomeye mu irushanwa rya Afurika ry’umupira w’amaguru (AFCON 2025), rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Senegal, Sadio Mané, yongeye kwerekana impamvu afatwa nk’umwe mu nkingi z’ingenzi z’umupira w’amaguru muri Afurika.

Ni mu mukino waranzwe n’impaka nyinshi ku byemezo by’umusifuzi, aho abakinnyi bamwe bagaragaje uburakari bukabije, ibintu byari gutuma umukino uhagarara cyangwa ugahindura isura.

Muri ayo masegonda akomeye, Mané yafashe iya mbere, ahagarara ashikamye nk’umuyobozi, ahamagara bagenzi be abasaba gutuza no gusubira mu kibuga aho gukomeza kwijandika mu marangamutima.

Icyo gikorwa cyafashwe nk’ikidasanzwe, cyane ko cyagaragaje ko Mané atari rutahizamu w’ibitego gusa, ahubwo ari n’umuyobozi ufite indangagaciro zubaka umupira w’amaguru. Mu gihe abandi bari bayobowe n’amarangamutima, we yahisemo kubaha umukino, inshingano afite n’icyubahiro cy’igihugu cye.

Abasesenguzi n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagaragaje ko uwo mwanya Mané yafatiyemo icyemezo cyo gutuza ikipe ye ari wo wamuhesheje icyubahiro kirenze gutsinda igitego. Bavuga ko ari bwo yitwaye nk’umugabo w’ukuri w’irushanwa, utwara umutima w’ikipe ye n’uw’abafana.

N’ubwo uko umukino wa nyuma wa AFCON 2025 warangiye, benshi bamaze kwemeza ko hari ikintu kidashidikanywaho: Sadio Mané ni umwe mu bakinnyi bakomeye Afurika yigeze kugira, kandi imyitwarire ye muri iri rushanwa yamushyize ku mwanya wihariye.

Ku bafana be no ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, iryo joro ryabaye isomo rikomeye ry’ubuyobozi, indangagaciro n’ubutwari. Ku bw’ibyo, benshi bakomeje kuvuga ko Sadio Mané ari we mukinnyi w’irushanwa rya AFCON 2025.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *