Umuherwe w’Umwongereza Jim Ratcliffe yatangaje amagambo akomeje guteza impaka nyuma yo kuvuga ko Ubwongereza “bwakolonijwe n’abimukira” kandi ko ubukungu bw’igihugu budashobora kwihanganira umubare munini w’abantu bafashwa na Leta.

Ratcliffe, uzwi nk’uwashinze sosiyete ya INEOS ndetse akaba ari n’umunyamigabane mukuru wa Manchester United, yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage mu Bwongereza buteye inkeke. Yagaragaje ko mu 2020 abaturage bari miliyoni 58, ubu bakaba bavuga ko bageze kuri miliyoni 70.

Yagize ati: “Ntushobora kugira ubukungu burimo abantu miliyoni icyenda bafashwa (na Leta).” Ayo magambo yayaherekeje no kuvuga ko igihugu “bwakolonijwe n’abimukira”, ashimangira ko umuvuduko w’iyongera ry’abaturage uterwa n’abinjira mu gihugu ari mwinshi cyane.

Ibyo yatangaje byamaganiwe kure n’abafana ba Manchester United ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko amagambo nk’ayo ashobora guteza amacakubiri no gutesha agaciro uruhare rw’abimukira mu iterambere ry’igihugu.

Bamwe mu bafana bagaragaje ko ikipe yabo ubwayo igizwe n’abantu baturuka imihanda yose y’isi, bityo ko amagambo nk’ayo atajyanye n’indangagaciro z’ubwubahane n’uburinganire.

Ku rundi ruhande, hari abashyigikiye igitekerezo cye bavuga ko ikibazo cy’abafashwa na Leta n’ubushobozi bw’inzego z’imibereho myiza gikwiye kuganirwaho byimbitse.

Aya magambo ya Ratcliffe yongeye gufungura impaka ku kibazo cy’abimukira mu Bwongereza, ingingo isanzwe itera ibitekerezo bitandukanye mu bya politiki, ubukungu n’imibereho rusange.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *