Mu mujyi wa Bodø muri Norvège, Stade ya Bodø/Glimt ikomeje gutangaza benshi bitewe n’uko yubatswe hafi cyane y’inzu z’abaturage, bigatuma bamwe mu bafana bayirebera imikino bonyine bayirebeye mu madirishya y’amazu yabo, nk’aho bafite “season ticket” y’ubuntu.

Mu ijoro ryakeye, ubwo Manchester City yakinaga na Bodø/Glimt, bamwe mu baturage batuye hafi y’iyi stade bagize amahirwe adasanzwe yo kureba uyu mukino ukomeye batavuye mu byumba byabo.

Binjiye mu mukino bareba ibihangange birimo Erling Haaland, umunya-Norvège ukinira Man City, bose babyitegereza banyuze mu madirishya yabo, ibintu byashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukino warangiye Bodø/Glimt itsinze Manchester City ibitego 3-1, intsinzi yabaye inkuru ikomeye mu mupira w’amaguru w’u Burayi, cyane cyane kuko Man City ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye ku Isi.

Iyi ntsinzi kandi yarushijeho gushimisha abafana b’iyi kipe yo muri Norvège, barimo n’abarebye umukino badasabye itike.

Amafoto n’amashusho byagaragaje abafana bicaye mu byumba byabo, bamwe bafite ibinyobwa mu ntoki, bakurikira umukino nk’abari mu myanya y’icyubahiro (VIP), ibintu byatumye benshi bavuga ko Stade ya Bodø/Glimt ari imwe mu zifite umwihariko udasanzwe ku Isi.

Ibi byongeye kugaragaza uburyo umupira w’amaguru ushobora kwegera abaturage, ugahuza siporo n’ubuzima bwa buri munsi, aho ku Bodø bamwe bavuga ko umukino uza kubasanga mu rugo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *