Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko buzahagarika by’agateganyo gutanga viza z’abimukira (immigrant visas) ku baturage baturutse mu bihugu 75 hirya no hino ku isi, harimo Ethiopia, Uganda, Rwanda, Tanzania, South Sudan, Somalia na Sudan n’ibindi byinshi.
Ibi bizatangira kuva taliki ya 21 Mutarama 2026 kandi nta gihe ntarengwa cyatangajwe cyo gusubukura ibyo bikorwa.
Ubu buryo bushya bwavuzwe ko bugamije kugenzura neza abifuza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane abashobora kuba bazasaba inkunga ya leta, bityo ikaba ishaka kwirinda ko haba “abagoreka gahunda za leta”.
Icyakora gutanga viza z’igihe gito nk’izo gusura, gukora ubucuruzi cyangwa kwiga ntibyahagaritswe, nubwo ababisaba bashobora guhura n’isesengura rikomeye.
Abantu baturutse mu bihugu byavuzwe bazahura n’ibi bibazo mu gihe bateganya kujya gutura cyangwa kubana n’imiryango yabo muri Amerika, kuko ibisabwa byo kubona viza bishobora gutinza cyangwa guhinduka bitewe n’aya mahinduka mu mategeko.
