Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye i Kinshasa Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda kugeza mu 1994.

Iyi nama yabaye mu gihe umubano hagati ya Kigali na Kinshasa ukomeje kuba mubi, by’umwihariko kubera ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Amakuru aturuka mu nzego za politiki i Kinshasa avuga ko iki gikorwa cyakurikiwe n’ibihuha by’uko ubuyobozi bwa RDC bushobora no kwakira abandi banyapolitiki n’abahoze mu nzego nkuru z’u Rwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Mu mazina akunze kugarukwaho harimo Kayumba Nyamwasa, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda; Théogène Rudasingwa, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi; David Himbara, wigeze kuba umujyanama wa Perezida mu by’ubukungu; na Gérard Gahima, wabaye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.

Nta tangazo ryari ryasohorwa n’Ibiro bya Perezida wa RDC ryemeza kwakira abo bantu bose, ariko abasesenguzi bavuga ko kwakira Jean-Luc Habyarimana byonyine bihagije mu kohereza ubutumwa bwa politiki ku Rwanda.

Umwe mu basesenguzi ba politiki bo mu karere, utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Mu gihe Kinshasa na Kigali bikomeje guterana amagambo ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, kwakira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bishobora gufatwa nk’uburyo bwo gushyira igitutu cya dipolomasi.”

U Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya Kigali, mu gihe RDC na yo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ibirego impande zombi zikomeje guhakana.

Abasesenguzi bemeza ko iki kibazo gishobora kurushaho kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu gihe ibiganiro by’amahoro mu rwego rw’akarere bikomeje kugorwa no kugera ku mwanzuro uhamye.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba abo banyapolitiki bandi bazakirwa ku mugaragaro i Kinshasa. Icyakora, igikorwa cyo kwakira Jean-Luc Habyarimana gikomeje kuganirwaho cyane mu itangazamakuru no mu nzego za politiki z’akarere, mu gihe umubano wa Kigali na Kinshasa ukomeje kuba ingorabahizi.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *