Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko u Rwanda rwemerewe Monetization ya TikTok atari ukuri ku buryo bwuzuye, ishimangira ko ibiganiro n’inzego bireba bikomeje.

Iki kibazo cyo kubonera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga (Monetization) cyongeye kugarukwaho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho abayitabiriye bagaragaje ko ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no guhanga imirimo mishya.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Paula Ingabire, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zisaba ibisabwa byinshi bijyanye n’amategeko mpuzamahanga agenga ubucuruzi, imisoro n’imikorere y’imari.

Yagaragaje ko u Rwanda rwamaze kuzuza ibisabwa by’ibanze, ariko hakiri ibigomba gukorwa ku rwego rwa tekiniki no mu masezerano n’ibigo bifite izo mbuga.

MINICT yatangaje ko hari imbaraga ziri gushyirwaho mu gukemura imbogamizi zisigaye, kugira ngo Abanyarwanda na bo babashe kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga binyuze mu kwinjiza amafaranga mu buryo bwemewe.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, na we yagarutse kuri iki kibazo muri iyo nama, asaba inzego zibishinzwe kwihutisha ibisubizo kuko gutinda gukemura iki kibazo bibangamira urubyiruko n’abikorera bashaka guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Abasesenguzi b’ubukungu bavuga ko Monetization y’imbuga nkoranyambaga ishobora gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kubona andi mahirwe y’akazi no kongera amafaranga yinjira mu gihugu, mu gihe isi igenda irushaho kwishingikiriza ku ikoranabuhanga no ku mbuga za murandasi.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *