Ubufaransa bwemeje ko bamwe mu basirikare bakuru babwo bari mu Ntara ya Tshopo, mu mujyi wa Kisangani, aho bari gutanga imyitozo ya gisirikare ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Nk’uko byatangajwe n’uhagarariye Ubufaransa muri RDC: “abasirikare bagaragaye mu mashyamba ya Kisangani ni Abafaransa koko, kandi bari mu gikorwa cyemewe gishingiye ku masezerano y’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.”
Iyi myitozo ya gisikare igamije kongerera ubushobozi ingabo za RDC mu bijyanye n’imyitozo, imiyoborere y’ibikorwa bya gisirikare no kurushaho kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu burasirazuba.
Uruhande rw’Ubufaransa rwatangaje ko iyi gahunda izakomeza kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe (3), kandi ko iri mu murongo w’ubufatanye busanzwe hagati y’ibi bihugu mu rwego rw’umutekano n’iterambere.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko uku kuboneka kw’abasirikare b’Abafaransa muri Tshopo bishobora gusobanurwa nk’imbaraga zo gushyigikira RDC mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu turere tumwe na tumwe.
Gusa hari n’abasaba ko hakomeza kubaho umucyo ku bijyanye n’intego n’igihe nyacyo iyi myimenyerezo izamara, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu.
