Abantu benshi bibwira ko gusinzira neza biterwa gusa no kuryama amasaha menshi. Nyamara, uko ubayeho umunsi wose uko urya, uko ukora, n’uko wita ku buzima bwawe bigira uruhare runini ku bitotsi bya nijoro no ku mbaraga wumva ku manywa.

Dore uburyo bwagufasha kugabanya umunaniro no gusinzira neza:

1. Kurikirana intungamubiri z’umubiri wawe

Kubura intungamubiri nka feri, vitamine B12 cyangwa D bishobora gutera umunaniro uhoraho, kuzungera umutwe no kubura imbaraga.

Abagore bari mu mihango, abatwite, abana bato n’abageze mu zabukuru bakunze guhura n’iki kibazo. Niba uhora unaniwe nubwo uryama amasaha ahagije, ni byiza kugisha inama muganga ukipimisha.

Kurya inyama, amafi, amagi, ibishyimbo n’imboga rwatsi bifasha kongera izi ntungamubiri.

2. Rya indyo yuzuye kandi itunganye

Indyo irimo imboga, imbuto, ibinyampeke byuzuye, ibinyamisogwe n’amavuta meza nka olive oil ifasha umubiri gukora neza no gusinzira neza.

Ibiryo tuzi nka (fastfood), birimo isukari nyinshi cyangwa ibinure byinshi, bishobora gutuma uryama nabi cyangwa ukabyuka kenshi nijoro. Kugabanya ibinyobwa birimo caffeine nimugoroba na byo birafasha.

3. Kora imyitozo ngororamubiri buri cyumweru

Imyitozo ifasha kugabanya stress no kunoza imikorere y’umubiri. Nta mpamvu yo gukora siporo ikomeye cyane no kugenda n’amaguru iminota 20 – 30 ku munsi cyangwa gukora imyitozo yoroheje inshuro eshatu mu cyumweru birahagije. Ni byiza kwirinda siporo ikomeye cyane mu masaha make mbere yo kuryama.

4. Irinde inzoga n’itabi

Nubwo inzoga zishobora gutuma usinzira vuba, zangiza imiterere y’ibitotsi bigatuma ubyuka wumva utaruhutse. Itabi na ryo rishobora gutera kudasinzira neza kubera nicotine itera umubiri gukomeza gukora cyane. Kugabanya cyangwa kureka ibi bishobora kunoza cyane ibitotsi byawe.

5. Fata ifunguro rya mu gitondo kandi ugire gahunda ihoraho

Ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri kubona imbaraga zo gutangira umunsi neza. Kurya ku bihe bisanzwe no kuryama no kubyuka ku masaha amwe buri munsi bifasha umubiri kugira gahunda ihamye (routine), bigatuma gusinzira byoroha nijoro.

Gusinzira neza si impanuka, ni ingaruka z’imibereho myiza ya buri munsi. Iyo uhinduye ibintu bito mu buzima bwawe, nk’imirire, imyitozo n’imyitwarire, ushobora kugabanya umunaniro no kongera imbaraga. Impinduka nto ariko zihoraho ni zo zizana umusaruro urambye.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *