Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, umutekano w’amakuru n’ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga na byo uri kurushaho kwitabwaho.

Sosiyete ya Meta yashyizeho uburyo bwihariye muri Messenger bwiswe Secret Conversation, bugamije gufasha abakoresha kuganira mu ibanga rikomeye.

Secret Conversation ni iki?

Secret Conversation ni uburyo bwo kuganira burinzwe n’ikoranabuhanga rya end-to-end encryption. Ibi bivuze ko ubutumwa bwohererezanya busomwa gusa n’uwabwohereje n’uwo bugenewe, nta wundi muntu ushobora kububona, kabone n’ubuyobozi bwa Messenger ubwabwo.

Uretse kurindwa, ubu buryo bunemerera abakoresha gushyiraho igihe ubutumwa bumara mbere yo gusibwa bwikora. Ibi bituma ibiganiro by’ibanga birushaho kugira umutekano.

Gusa ariko, nubwo ubutumwa burindwa, uwo muvugana ashobora kubufata amashusho (screenshot) akabusangiza abandi.

Uko watangira Secret Conversation

Abifuza gukoresha ubu buryo bakurikiza izi ntambwe:

1. Fungura Messenger ukande ahanditse ‘Home’.

2. Kanda ku kimenyetso cya “+”.

3. Hitamo akamenyetso ka “lock” (akadodo) kari hejuru iburyo.

4. Hitamo uwo ushaka ko mugirana ikiganiro cy’ibanga.

5. Ushobora no gushyiraho igihe ubutumwa buzahita busibwa ukoresheje akamenyetso k’isaha kari aho wandikira ubutumwa.

Secret Conversation iboneka gusa muri porogaramu ya Messenger ikoreshwa kuri telefoni za iOS na Android. Ntiboneka ku rubuga rwa Facebook Chat cyangwa kuri messenger.com.

Ikindi kandi, ikiganiro cy’ibanga kigaragara gusa ku gikoresho cyatangirijweho no ku gikoresho cy’uwo mwandikiranye.

Ubu buryo buje bukenewe cyane muri iki gihe aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bashaka kuganira mu bwisanzure no mu mutekano usesuye.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *