Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga n’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imyororokere mu bitaro bya Kaminuza ya Ghent mu gihugu cy’Ububiligi bwagaragaje ko umubare munini w’abagabo utanyurwa n’uburebure bw’ibitsina byabo, ibintu bigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze n’imibanire yabo.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagabo bagera kuri 40% bagaragaza ko batishimiye uko ibitsina byabo biteye, aho bamwe muri bo bavuga ko bihora bibatera ipfunwe, kwigunga ndetse no kutigirira icyizere, cyane cyane mu mibanire n’abo bashakanye cyangwa abo bakundana.

Abashakashatsi bagaragaje ko kuri bamwe muri abo bagabo, iki kibazo kitarangirira ku kutanyurwa gusa, ahubwo kigera no ku rwego rw’ihungabana (stress) n’agahinda gakabije (depression), bigatuma bagira ibibazo mu buzima busanzwe, ku kazi no mu mibanire rusange.

Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko zimwe mu mpamvu zituma abagabo bagira ibi bitekerezo zirimo:

  • Igereranya rikabije rikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga
  • Amashusho n’amakuru atangwa mu mafilime y’urukozasoni (pornographie)
  • gitutu cy’imyumvire rusange ishyira agaciro kenshi ku bunini bw’igitsina kurusha uko cyifasha mu buzima nyabwo

Impuguke zo mu bitaro bya Ghent zisobanura ko mu by’ukuri, uburebure bw’igitsina atari cyo gipimo cyonyine cy’imibanire myiza, kandi ko hari ibintu byinshi birimo ibiganiro, kwizerana n’ubwumvikane bigira uruhare runini mu kunyurwa kw’abashakanye.

Izi mpuguke zasabye ko abagabo bahura n’ibi bibazo batatinya kuganira n’abaganga cyangwa inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, kuko kubiganiraho bifasha kugabanya igitutu no kubona ibisubizo bifatika.

Abashakashatsi basoza bavuga ko hakenewe ubukangurambaga n’uburezi ku buzima bw’imyororokere, hagamijwe gusenya imyumvire itari yo no gufasha abagabo kumva no kwemera imibiri yabo uko iri, bityo bakabaho batekanye mu mutwe no mu mubiri.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *